Kuri uyu wa 25, Ukuboza, 2022 ahagana mu masaha y’igicamunsi, inyubako ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda rikoreramo yafashwe n’inkongi.
Iyi nyubako ikorera mu Murenge wa Muhima, ahitwa kwa Kabuga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko ibyumba bibiri by’iriya nyubako ari byo byafashwe n’inkongi .
Ati: “ Nibyo koko iyo nyubako yafashwe n’inkongi ariko ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryayizimije umuriro utarakwira hose.”
Uyu munsi,
Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byafashwe n’inkongi y’umuriro. Uyu muriro wajimijwe utarakwira hose nta wakomerekeye muri iyi nkongi bikekwa ko yatewe n’amashanyarazi. pic.twitter.com/1ScZCMJBOI— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 25, 2022
CP John Bosco Kabera avuga ko bakeka ko iriya nkongi yaba yatewe n’intsinga zishaje zakoze ‘circuit.’
Umwe mu basaza bari ho mu bihe iriya nyubako yubakagwa avuga ko yazamuwe mu myaka ya 1980 n’ubwo atibuka neza umwaka nyawo yubakiwe.
Bisa n’aho yubakiwe mu gihe kimwe n’inyubako yitwa kwa Ndamage.
Inzu ya Aminadab Ndamage nayo iherutse gufatwa n’inkongi ikomeye.
Icyo gihe amakuru yavugaga ko nayo yaba yaratewe n’inkongi yaturutse ku misazire y’intsinga zayitangamo amashanyarazi.