Ikamyo Yuzuye Essence Yaturitse Ihitana Abantu 15

I Johannesburg hamaze kubarwa abantu 15 bahitanywe n’ibibatsi bikomeye by’umuriro watewe n’iturika ry’ikamyo yari irimo essence.

Umwe mu baganga wo mu bitaro byitwa Tambo Memorial Hospital witwa Joe Phaahla yabwiye abanyamakuru ko iki cyago cyabaye kuri uyu  Gatandatu Taliki 24, Ukuboza, 2022.

Iyi kamyo yahiye igeze hafi y’ikiraro kiri hafi mu gace kitwa Boksburg.

Mu bahitanywe n’iyi nkongi harimo n’abakozi b’ibitaro batanu barimo abaganga batatu n’abaforomokazi babiri ndetse n’umushoferi.

- Advertisement -

Aba ariko ngo baje gupfa bazize ibikomere bikomeye.

Ku rundi ruhande, hari abantu 37 bakomeretse bikomeye barimo abarwanyi  24 n’abandi bakozi b’ibitaro 13.

Hari n’abandi bantu bangirijwe ibyabo n’uburemere bw’umwuka wa gazi wasohotse muri iriya kamyo.

AFP ivuga ko iriya kamyo yari ipakiye litiro za essence iyunguruye na gaze bigera kuri Litiro 60,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version