Ese Raporo Ya UN Ishinja RDF Kujya Muri DRC Ifite Ishingiro?

Hashize iminsi itatu itsinda rya UN rivuga ko ryigenga risohoye raporo  ivuga ko hari ibimenyetso simusiga ryabonye byemeza ko ingabo z’u Rwanda, RDF, zinjiye ku butaka bwa DRC gufasha M23.

Ibika by’iyi raparo bivuga ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe gufasha M23 ziyishyira intwaro n’imyambaro ya gisirikare harimo ingofero n’ibikingira igituza bitamenwa n’amasasu.

Iyi M23 ivugwa aha ni umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC  bavuga ko barwanira uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo ntawe ubahoza ku nkeke.

Uyu mutwe uherutse kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021 wigarurira ibice bitandukanye ba DRC mu gice kinini cy’u Burasirazuba bwayo.

- Advertisement -

Ya raporo y’impuguke za UN ivuga ko mu minsi ishize abarwanyi b’uyu mutwe bagaragaye bambaye ingofero n’imyambaro idasanzwe imenyerewe muri aka karere cyane cyane ku mitwe y’inyeshyamba.

Mu myanzuro yazo,  zahise zemeza ko iyo myambaro ari iya RDF ‘byanze bikunze.’

Ngo ntibyumvikana ukuntu M23 yakwambara imyenda ihenze kandi ikomeye bene kariya kageni kandi isanzwe [M23] ari umutwe w’inyeshyamba!

Icyakora mu nyandiko yumvikanamo gushidikanya, muri iyi raporo hari ahagira hati: “ … Ibi byerekana ko uyu mutwe ‘ushobora kuba’ warabonye biriya bikoresho nyuma yo gukubitwa inshuro hagati y’umwaka wa 2011 ndetse n’uwa  2013 cyangwa se bikaba ari ibikoresho wabawe n’ingabo ‘zikomeye’ zifasha M23…”

Ishingiro ry’ibivugwamo rirakemangwa…

Mu nganda u Rwanda rufite nta na rumwe rukora intwaro cyangwa imyambaro ya gisirikare ngo bibe bivuze ko ari rwo ruyiha cyangwa ruyigurisha abo rushaka.

Rugura mu mahanga nk’uko n’abandi bose( barimo n’inyeshyambanka M23 ) bashobora kugura.

Hejuru y’ibi kandi, ni ngombwa kuzirikana ko hari ibigo byinshi bya gisirikare M23 yirukanyemo abasirikare ba DRC.

Ni gute se yari bubure kubanyaga intwaro n’ibindi bikoresho yakenera ku rugamba cyane cyane ko byari bishya kandi bigezweho?

Yafashe ikigo cya Rumangabo kiri mu bigo bikomeye by’ingabo za DRC. Rumangabo iherereye mu Ntara ya Rutshuru.

Leta ya DRC ikunze gukora amakosa ryo kugura cyangwa se guhabwa  intwaro nshya zikomeye ariko zigahabwa igisirikare kitafite imbaraga n’ubushake bihagije byo kuzikoresha mu ntambara.

Ibiri amambu, ahubwo ugasanga iki gisirikare giha imitwe y’inyeshyamba izo ntwaro ngo zigifashe guhangana n’abo kita abanzi ba DRC kandi mu by’ukuri ari abaturage bayo.

Iyo izi nyeshyamba zikubiswe inshuro, zita izo ntwaro bityo abandi bakazitora.

Abo bandi barimo na M23.

Iyi M23 imaze igihe yarigaruriye Umujyi wa Bunagana ugabanya DRC na Uganda.

Kuvuga ko intwaro ikoresha ziranwa n’u Rwanda ni ikinyoma kubera ko u Rwanda ntirwaca muri Uganda ngo rushyiriye M23 intwaro.

Niba izo ntwaro zica ku mupaka wa Bunagana, aho ziba zivuye harumvikana ko atari mu Rwanda.

Kugira ngo umuntu yemere ibikubiye muri raporo ya UN byasaba ko agira ‘ibindi bisobanuro’ ahabwa.

Mu bindi bika by’iyi raporo, havugwamo ko hari ubuhamya impuguke za UN zahawe n’abakora muri Sosiyete sivile ndetse n’abaturage bo muri Kibumba, Rumangabo, Rugari, Ntamugenga, Kiwanja muri  Nyiragongo no muri Rutshuru.

Ubwo buhamya buvuga ko abantu biboneye ingabo za RDF zinjira muri DRC.

Ndetse ngo hari n’abasirikare batanu ba RDF bafashwe.

Abakoze iriya raporo birengagije [nkana] ko aho muri Rutshuru bavuga, hamaze imyaka myinshi ari igice kiyoborwa na FDLR.

Uyu mutwe w’inyeshyamba ziganjemo abasize cyangwa abakomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi usanzwe ukorana n’ingabo za DRC nk’uko raporo ya UN nayo yigeze kubyemeza.

Muri iki gice cya Rutshuru havugirwa kenshi amagambo asiga u Rwanda icyasha.

Ahantu hatuye abantu ba FDLR ntihashobora kuvuga neza u Rwanda kandi ‘birumvikana.’

Gushingira ku buhamya butanzwe n’abantu nkabo ntubaze urundi ruhande byafatwa ‘nk’ubunyamwuga buke.’

Ku byerekeye abasirikare batanu ba RDF ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko bwafatiye ku butaka bwa DRC, babiri nibo beretswe itangazamakuru kandi bararekurwa barataha.

Abo nabo bari bashimuswe n’ingabo z’iki gihugu ubwo bari bari mu kazi ko gucunga umutekano ku mupaka nk’uko itangazo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda  yasohoye nyuma y’aho ryabivuze.

Kugeza ubu Kinshasa ntiratanga igihamya cy’uko ifite abo basirikare bandi batatu ngo hanyuma hakurikireho ibiganiro by’uko barekurwa nk’uko biteganywa n’amategeko agenga abafatiwe ku rugamba.

Ikibazo cya M23 ni ikibazo kireba DRC ubwayo.

Umunsi Leta y’i Kinshasa yavuze ko abagize M23 atari abaturage ba DRC, icyo gihe bizagera ukundi bisobanurwa.

Ikibabaje kurushaho ni uko abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda harimo n’abagize M23 bari gukorerwa ibikorwa by’ivangura ndetse hari n’abemeza ko nibidakumirwa hakiri kare, bishobora kuzaganisha kuri Jenoside.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version