Kigali Ni Iya Gatatu Muri Afurika Mu Kuba Ahantu Heza Hatanga Serivisi Z’Imari

U Rwanda rwaje imbere ya Kenya na Afurika y’Epfo mu kugira Ikigo gitanga serivisi zinoze z’imari  binyuze mu kigo Kigali International Finincial Center, KIFC.

Byatangarijwe muri raporo ikorwa n’Abongereza n’Abashinwa ikubiyemo uko ibigo by’ibihugu bitanga serivisi z’imari bikora ku isi hose.

Icya mbere ku isi ni icyo muri Amerika, New York, kikagira amanota 763 mu gihe Kigali ari iya 81 ku rwego rw’isi ikagira amanota 651.

Johannesburg ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 83 n’amanota 642, Nairobi ikaza ku mwanya wa 90 n’amanota 629.

- Advertisement -

U Rwanda kandi ruri imbere y’ibirwa bya Maurices, Marroc, Thailand, Ubufaransa( Monaco), Teheran(Iran), Santiago(Chile), Warsaw(Poland), Athens( Ubugereki) n’ahandi.

Ikigo mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe iby’imari cyatangajwe ko ari icya karindwi ku isi mu kuba cyarakoze impinduka zatanze umusaruro.

u Rwanda ruhagaze neza mu micungire y’imari ku rwego mpuzamahanga

Raporo  Global Financial Centres Index ikorwa n’ibigo Z/Yen Partners cy’Abongereza gikorana n’ikindi kitwa  China Development Institute.

Kimaze imyaka 16 gikora izi raparo kandi zisohoka kabiri mu mwaka kugira ngo hakomeze harebwe uko inzego z’imari zikora hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version