Kigali Peace Marathon Izashyirwa Ku Rwego Rw’Isi

Irushanwa ryiswe Kigali Peace Marathon ryari risanzwe ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, guhera mu mwaka wa 2024 rizazamurirwa urwego rijye ku rwego rw’isi.

Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri ya siporo.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwavuze ko gahunda yo  gushyira ririya rushanwa ku yindi ntera igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe gito.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa avuga ko muri iki gihe igihembo cya mbere cy’uwatwaraga iri rushanwa cyari $20,000 ariko ko mbere cyahoze ari $,4000.

- Advertisement -

Uwatwaraga ariya madolari yabaga yatwaye n’umudali wa zahabu muri marathon yuzuye.

Icyakora ngo u Rwanda rwiteguye kuzamura icyo gihembo kandi rugakora n’ibisigaye kugira ngo iryo rushanwa rigera ku rundi rwego.

Minisitiri Munyangaju yatangaje ibi nyuma y’uko Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika Hamad Kalkaba Malboum abonanye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Hamad Kalkaba Malboum ari mu bantu bitabiriye iri rushanwa riheruka kubera i Kigali taliki 11, Kamena, 2023.

Asanga iri siganwa ridafitiye akamaro u Rwanda gusa ahubwo ko rikwiye kuzamurirwa intera rikaba iryo ku rwego rw’isi bityo n’isi ikabyungukiramo.

Yagize ati “Ibyo niboneye ejo ni uko Kigali International Peace Marathon ari isiganwa ry’ingirakamaro ku Rwanda mbere na mbere yego ariko ni irushanwa ry’ingenzi cyane kuri Afurika n’Isi ya siporo yose muri rusange”.

Avuga ko rikwiye kuzamurirwa intera kandi ngo Kigali Peace Marathon y’ubutaha izaba yararangije gushyirwa ku rwego rw’isi.

Yemeza ko ibi yabiganiriyeho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju bemeranya ko Guverinoma y’u Rwanda izabishyiramo imbaraga bigakorwa.

Hamad Kalkaba Malboum na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Ikindi uyu munyacyubahiro avuga ko yaganiriyeho n’abayobozi bo mu Rwanda, ni uko muri iki gihugu ‘hashobora’ kuzubakwa ikigo cy’icyitegererezo mu mikino ngororamubiri kikazaba ari icya mbere muri Afurika.

Hamad Kalkaba Malboum ati: “Mbere na mbere ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame wemeye kunyakira binyuze kuri Minisitiri w’Intebe tukaganira ku buryo mu Rwanda twahashyira ikigo cyo ku rwego rwo hejuru mu mikino ngororamubiri n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwafasha mu iterambere ry’umukino wacu kuri uyu mugabane”.

Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon rimaze igihe riri ku rwego mpuzamahanga.

Abarisiganwa babikora mu byiciro bitatu.

Hari abasiganwa mu rwego rwo kwishimisha( Run for Peace) hakaba abasiganwa igice cya marathon( half marathon) ndetse n’abasiganwa marathon yuzuye(full marathon).

Abantu 70 basiganwa n’amaguru mu buryo bw’umwuga nibo baherutse kwitabira iri siganwa ngarukamwaka riharuka kubera i Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version