Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryaraye ryerekanaye moto 400 rivuga ryafashe mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera ko abazitwaraga bari barahinduye ibirango byazo aro byo pulake.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana avuga ko ziriya moto zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali kuva mu ntangiro za Mata, 2023.
ACP Mpayimana avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafatiye ziriya moto mu bice mu mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko mu isesengura rya Polisi, basanze abahindura pulake ari abamotari baba bashaka kwihisha Polisi kubera impamvu zitandukanye zirimo kwica amategeko nko gutwara ibiyobyabwenge, magendu, gutwara abagizi ba nabi n’ibindi.
Ati: “Nk’uko mwabibonye, hari abasiba plaque yose bakayirangiza cyangwa se bagasiba inyuguti imwe, ku buryo udashobora kumenya ngo ikinyabiziga kikunyuzeho ni ikihe, gitwawe na nde? Hari abandi bagiye bongeraho imitako ugasanga ntikikiri ikirango cya moto bagambiriye kujijisha kugira ngo usoma ikirango aze guhusha cyangwa mu gihe ajijinganya moto ibe yamaze kugera kure”.
Aho cameras zo ku muhanda ziziye, nibwo abamotari batangiye guhimba iyo mayeri.
Umugambi wari uwo kujijisha biriya byuma kugira ngo bitabafotora kubera umuvuduko muremure.
Byaje kurenga kwihisha cameras, bigera no kujijisha abapolisi ngo batabona moto itwawe n’abagizi ba nabi.
Assistant Commissioner of Police( ACP) Gerald Mpayimana yunzemo ati: “Iyo umuntu yasibye nimero y’ikinyabiziga cye, yitwara uko yishakiye kuko azi ko n’uwamubona mu cyaha, atabona uko atanga amakuru. Hari abashikuza, hari abatwara abagiye gukora ibindi byaha birimo ubwambuzi, ubucuruzi bwa magendu, gutunda ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.”
Avuga ko ababikora bakwiye kubireka kuko ‘uwububa abonwa n’uhagaze’.
Yaburiye abazi ko bahinduye nimero ziranga ibinyabiziga byabo ko bakwihutira kubikosoza kuko gufata ibyo binyabiziga bigikomeje kandi bizakorerwa mu Rwanda hose.
Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.