Clément Ingabire usanzwe ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali yafunzwe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho ruswa, ibyaha birimo ‘kudasobanura inkomoko’ y’umutungo n’iyezandonke.
Kuri X, uru rwego rwatangaje ko rwafunze uwo muyobozi hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.
Kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge( abasomyi bamenye ko hari undi murenge witwa Nyarugenge uba mu Karere ka Bugesera) niho yafungiwe ndetse na dosiye ye yarangije gukorwa ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hari abantu bakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bakiha iby’abandi harimo n’umutungo wa Leta.
Rusaba abantu nk’abo kureka iyo migirire kuko ihanwa n’amategeko kandi rukaburira abatabikozwa ko ruzabafata rukabashyikiriza inzego zishinzwe kubahariza amategeko.
Hagati aho, uru rwego ruvuga ko hari abandi basigaye biyandikishaho imitungo itari iyabo bagamije gufasha abakora ibyaha kubikora nta mususu.
Abo nabo, Ubugenzacyaha buvuga ko ibyo baba bakoze biba bigize icyaha kuko binyuranije n’amategeko, ayo mategeko akabafata nk’abafatanyacyaha.
Nabo baraburirwa!.