Abikorera Badufasha Byinshi Mu Guhangana N’Indwara- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira abikorera ku giti cyabo kubera umusanzu batanze kandi bagitanga mu kurwanya indwara na COVID-19 by’umwihariko.

Dr. Ngirente yabivugiye mu nama yihariye yamuhuje n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ubwo yababwiraga umuhati warwo mu guhangana n’indwara no guha abaturage uburyo buboneye bwo kwivuza.

Iyi nama yihariye ni imwe mu zindi zigize inama ngari imaze igihe yiga uko ibihugu bikennye byafashwa kuva mu manga y’ubukene.

Ni inama y’Umuryango w’Abibumbye imaze igihe ibera i Doha muri Qatar yiswe Least Developed Countries.

- Advertisement -

Ku byerekeye ibyo u Rwanda rukorana n’abafatanyabikorwa barwo, Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko mu bihe bya COVID-19, Guverinoma yakoranye n’abantu batandukanye n’ibigo kugira ngo abaturage babone inkingo.

Ashima ko umubare ugera cyangwa urenga 70% w’Abanyarwanda bakingiwe.

Muri uru rwego kandi u Rwanda ruri hafi gutangira gukorera inkingo ku butaka bwarwo.

Ni mu rwego rwo gufasha abatuye gukingirwa igihe cyose byaba bigaragaye ko bubarijwe n’indwara.

Izo nkingo zizaba ari z’indwara zitandukanye harimo na Malaria, COVID-19 n’igituntu.

Minisitiri w’Intebe Edoaurd Ngirente avuga ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo rugire urwego rw’ubuzima rushimitse.

Urwego rw’ubuzima ruhagaze neza, rufasha abaturage kugira ubuzima bwiza butuma bakora bakiteza imbere.

Mu rwego  rwo kwirinda ko Abanyarwanda bagira ubuzima bubi bitewe no kurya cyangwa kunywa ibiribwa cyangwa imiti byanduye, u Rwanda rwashyizeho ikigo kitwa  Rwanda Food and Drug Authority (Rwanda FDA).

Iki kigo gikorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kunoza imikoranire kugira ngo abahanga bo muri uriya muryango bafashe abo mu Rwanda kunonosora ubumenyi no gusigasira imikorere ya kiriya kigo.

Muri uru rwego u Rwanda rukorana na Ghana nk’igihugu cyateye imbere mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.

Bidatinze mu Rwanda hatangira gukorera ikigo gihugura abahanga mu gukora imiti, kuyisuzuma ndetse n’ibiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima naryo rikorana n’inzego z’u Rwanda mu kubakira ubushobozi inzego z’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rukorana n’abandi bafatanyabikorwa  barwo mu iterambere kugira ngo rwubake kandi rusigasire urwego rw’ubukungu muri rusange.

Ngirente avuga ko mu mikorere yose ya Guverinoma y’u Rwanda, itajya ishyira ku ruhande abikorera ku giti cyabo.

Ati: “ Ibyo dukora byose, twirinda ko hari umuntu twasiga inyuma kandi intego yacu ni ukugira ngo urwego rw’ubuzima ruzabe urwego rwihagazeho, rutajegajega binyuze mu gukorana n’abikorera ku gito cyabo.”

Ashima abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo Banki y’u Burayi y’ishoramari( European Investment Bank) n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version