Kigali Yasubijwe Muri Guma Mu Rugo, MINALOC Yabijeje Ko Ntawe Uzasonza

Ahagana saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Mbere tariki 17, Mutarama, 2021 Inama y’Abamanisitiri yatangaje ko yemeje ko abatuye Umujyi wa Kigali baguma mu ngo zabo. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yabwiye RBA ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali bari basanzwe barya ari uko bavuye mu ngo bagapagasa.

Yari ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije wavuze ko Guverinoma yafashe umwanzuro wo gusubiza abatuye Kigali muri Guma mu rugo kubera ko biraye bigatuma ari bo bagaraaramo ubwandu ari benshi.

Ngamije avuga ko isuzuma bakoze ryerekanye ko abantu bandura kubera ko hari aho bahuriye, haba mu kazi kabo, mu modoka zitwara abantu muri rusange n’ahandi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yabajijwe niba abaturage bakoraga nka nyakabyizi batagiye kuzicwa n’inzara asubiza ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.

- Advertisement -

Yagize ati : ‘ Abatuye Kigali baryaga ari uko bagiye gupagasa tuzabafasha nk’uko Leta yabigenje mu bihe byahise kandi bumve ko Leta yabo ibakunda itakwemera ko bicwa n’inzara. Tuzakorana n’inzego zose tubiteho’

N’ubwo Minisitiri Shyaka avuga ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali kugira ngo babone uko babaho muri iyi Guma mu Rugo, si ubwa mbere abatuye Kigali bagiye muri Guma mu Rugo ariko bamwe mubari bashinzwe gusaranganya ibiribwa mu batishoboye bagafungwa bazira kubyikubira.

Muri Mata, 2020 hari abantu b’i Ndera mu Karere ka Gasabo bafunzwe kubera ko bikubiye imyaka yari yagenewe abaturage, bakayigurisha n’abacuruzi cyangwa bakayihunika mu ngo zabo.

Ntawakwemeza niba uwo muco wo gushaka kwikubira ibigenewe abatishoboye waracitse mu bayobozi mu nzego z’ibanze ariko icy’ingenzi ni uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo b’i Kigali.

Muri Guma mu Rugo ya Mbere uburenganzira bwa muntu bwarahungabanyijwe….

Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guteranira i Kigali  yateguwe na Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa muntu, Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Bwana Olivier Rwamukwaya yagarutse ku  ngingo y’uko raporo bakoze yerekana ko hari ibigo cyangwa inzego za Leta zahungabanyije uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Hari mu muhango  wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa buri tariki 10, Ukuboza, buri mwaka.

Ni ubushakashatsi yakoze guhera muri Werurwe kugeza mu Ukwakira, 2020. Yabukoreye mu turere 15 muri 30 tugize u Rwanda .

Utwo turere ni Gakenke, Gicumbi, Musanze, Huye, Muhanga, Nyanza, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Karongi, Rubavu, Rusizi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ese uburenganzira bwa muntu buzubahirizwa muri iyi Guma mu Rugo ya Kabiri ireba abanya Kigali ?

Ni ukubitega amaso.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version