CANAL + Yadabagije Abafana Mu Mikino Ya CHAN TOTAL

Ikigo gicuruza amashusho Canal+ Rwanda cyatangije promotion igamije gufasha Abanyarwanda kureba umupira wa CHAN ku giciro kiri hasi cyane.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi wa Canal+ ashobora kugura ‘abonnement’ y’amafaranga ibihumbi bitanu gusa muri uku kwezi akabasha kuzareba imikino yose ya CHAN TOTAL kuri shene ya Canal+ sport 1.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene(chaines, channels) zose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi wa Mutarama, 2021.

Bashingiye ku byifuzo by’abakiliya ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko, Canal Plus yashyizeho ibiciro bishya guhera muri Kanama 2021, aho kuru ubu itanga amafatabuguzi 4, ihendutse cyane ikaba igura amafranga 5000 gusa ku kwezi.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version