Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: King James Yakoranye Indirimbo n’Umuhanzi ‘Ukizamura Impano’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

King James Yakoranye Indirimbo n’Umuhanzi ‘Ukizamura Impano’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2021 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukizamuka witwa  ‘Ariel Wayz’. King James yasabye bagenzi be bafite aho bageze kubera umuziki kutibagirwa bagenzi babo bakinjira mu mwuga, bakabafasha kuzamura impano zabo.

Ntibisanzwe ko umuhanzi ukomeye yegera utaramenyekana kugira ngo bafatanye mu ndirimbo.

Haciyemo iminsi itanu umuhanzi King James asohoye indirimbo yise ‘Ndagukumbuye’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi yavuze ko yahisemo uyu mukobwa kubera ijwi rye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Mu ndirimbo yanjye numvaga nshaka umukobwa ufite ijwi ryiza kandi rijya guhura ni ryanjye bitewe n’uko nayanditse.”

Avuga ko Ariel Wayz ari umuhanzi mwiza nubwo atamuziho ibintu byinshi kuko yamumenye bwa mbere muri 2018 ari nabwo ‘yamutekerejeho uwo mushinga.’

Ati “Ni umuhanga kandi kuba akiri muto bitanga ikizere ko inganzo ye izaba ngari akazizihira Abanyarwanda benshi.”

King James avuga ko abahanzi bakizamura impano zabo  bakeneye umuntu wo kubafasha kugira ngo badacika intege.

Ati “Abahanzi bakizamuka, ntekereza ko bakeneye gufashwa cyane, haba mu bahanzi n’itangazamakuru kugira ngo berekwe inzira z’uko bikorwa ndetse banakore ibintu byiza. Ubu biragoye kubera ibihe turimo kuko ntibari kubona uburyo bwo kwigaragaza uko bikwiye.”

- Advertisement -

Muri Guma Mu Rugo hari abahanzi babaye ho nabi  kuko ibikorwa by’imyidagaduro byahagaze ariko kuri King James we ngo ntakibazo kuko ibikorwa bye b’indi birimo iby’ubucuruzi biri gukora.

Ariel Wayz  ni muntu ki?

Ariel Wayz (Ariel Uwayezu) ubu afite imyaka 19, ubu agiye kumara imyaka itatu arangije kwiga umwuga wa muzika mu ishuri ryayo ryo ku Nyundo.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomereje mu itsinda ry’Umuziki bita Symphony Band ririmo abize umuziki ku Nyundo.

Yaje kujya aririmbira mu ruhame, akoresheje ibyuma bya muzika imbonankubone ari kumwe na bagenzi  bakinkora amafaranga.

Mu mpera za 2020 nibwo yatangaje ko atagikorana n’iri tsinda avuga ko agiye kujya akora umuziki ku giti cye.

Muri Mutarama 2020, Ariel Wayz yatoranyijwe mubazajya mu irushanwa mpuzamahanga ry’impano muri muzika ryitwa “The Voice Afrique Francophone” muri Afurika y’Epfo.

Niryo rushanwa rya mbere rya muzika yari yitabiriye nyuma y’irushanwa rimwemerera kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo.

Kugeza ubu ari mu ndirimbo nka “Yantegereza, Karazu, Mbaho yakoranye na Bill Ruzima, Umwali yakoranye na Bushali n’izindi.”

Uwimana Ariel
TAGGED:ArielJamesKingUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kasese Muri Uganda Habereye Impanuka Yishe Abantu 32
Next Article Ibyavuye Muri ADN/DNA Y’Umukire Mirimo N’Abana Be Ntibiramenyekana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?