Imyidagaduro
King James Yakoranye Indirimbo n’Umuhanzi ‘Ukizamura Impano’

Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukizamuka witwa ‘Ariel Wayz’. King James yasabye bagenzi be bafite aho bageze kubera umuziki kutibagirwa bagenzi babo bakinjira mu mwuga, bakabafasha kuzamura impano zabo.
Ntibisanzwe ko umuhanzi ukomeye yegera utaramenyekana kugira ngo bafatanye mu ndirimbo.
Haciyemo iminsi itanu umuhanzi King James asohoye indirimbo yise ‘Ndagukumbuye’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi yavuze ko yahisemo uyu mukobwa kubera ijwi rye.
Ati “Mu ndirimbo yanjye numvaga nshaka umukobwa ufite ijwi ryiza kandi rijya guhura ni ryanjye bitewe n’uko nayanditse.”
Avuga ko Ariel Wayz ari umuhanzi mwiza nubwo atamuziho ibintu byinshi kuko yamumenye bwa mbere muri 2018 ari nabwo ‘yamutekerejeho uwo mushinga.’
Ati “Ni umuhanga kandi kuba akiri muto bitanga ikizere ko inganzo ye izaba ngari akazizihira Abanyarwanda benshi.”
King James avuga ko abahanzi bakizamura impano zabo bakeneye umuntu wo kubafasha kugira ngo badacika intege.
Ati “Abahanzi bakizamuka, ntekereza ko bakeneye gufashwa cyane, haba mu bahanzi n’itangazamakuru kugira ngo berekwe inzira z’uko bikorwa ndetse banakore ibintu byiza. Ubu biragoye kubera ibihe turimo kuko ntibari kubona uburyo bwo kwigaragaza uko bikwiye.”
Muri Guma Mu Rugo hari abahanzi babaye ho nabi kuko ibikorwa by’imyidagaduro byahagaze ariko kuri King James we ngo ntakibazo kuko ibikorwa bye b’indi birimo iby’ubucuruzi biri gukora.
Ariel Wayz ni muntu ki?
Ariel Wayz (Ariel Uwayezu) ubu afite imyaka 19, ubu agiye kumara imyaka itatu arangije kwiga umwuga wa muzika mu ishuri ryayo ryo ku Nyundo.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomereje mu itsinda ry’Umuziki bita Symphony Band ririmo abize umuziki ku Nyundo.
Yaje kujya aririmbira mu ruhame, akoresheje ibyuma bya muzika imbonankubone ari kumwe na bagenzi bakinkora amafaranga.
Mu mpera za 2020 nibwo yatangaje ko atagikorana n’iri tsinda avuga ko agiye kujya akora umuziki ku giti cye.
Muri Mutarama 2020, Ariel Wayz yatoranyijwe mubazajya mu irushanwa mpuzamahanga ry’impano muri muzika ryitwa “The Voice Afrique Francophone” muri Afurika y’Epfo.
Niryo rushanwa rya mbere rya muzika yari yitabiriye nyuma y’irushanwa rimwemerera kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo.
Kugeza ubu ari mu ndirimbo nka “Yantegereza, Karazu, Mbaho yakoranye na Bill Ruzima, Umwali yakoranye na Bushali n’izindi.”

Uwimana Ariel
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga23 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere