King James,Vumbi, Knowless, Riderman…Isoko y’Ubukungu Bw’Abahanzi Nyarwanda

Icyegeranyo Taarifa yakoze kigaragaza ko mu bahanzi b’Abanyarwanda bakize kurusha abandi harimo bake bageze kandi barangiza Kaminuza. Abaminuje ntibakijijwe n’amasomo ahubwo bakijijwe no kuririmba, wenda inyuguti basomye zikabunganira mu gukora ibihangano byumvwa n’abanyamahanga.

Twahisemo abahanzi batanu muri buri kiciro, aba bakaba aribo bahanzi bakize kurusha abandi mu Rwanda kandi batarize ngo baminuza.

Hari abandi bahanzi barebye kure bahitamo kuba ba rwiyemezamirimo, bashora ayo bakura mu muziki.

Muri uru rutonde twagendeye k’ubyo aba bahanzi bagezeho bigaragara, haba kubyo bakuye mu muziki n’ibindi bakoze  ku ruhande bikabinjiriza bakiteza imbere.

- Advertisement -

Abahanzi  bataminuje ariko bafite akantu bakuye mu muziki:

1.King James

King James

Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James yarangirije amashuri yisumbuye muri  APE Rugunga. Yinjiye muri Kaminuza ya Mount Kenya yiga umwaka umwe ageze aho arabihagarika.

Ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu bukungu kuko afite ibikorwa bifatika abandi bahanzi batarageraho.

Afite uruganda rukora akawunga ruri i Rwamagana, afite isoko rigari rigezweho bita supermarket riri i Nyamirambo.

Yubatse inzu nziza cyane ku Ruyenzi rwa Kamonyi.

Ruhumuriza James kandi afite ibiraro yororeyemo ingurube mu Karere ka Gicumbi.

Yegukanye ibihembo by’uwatwaye Guma Guma ku nshuro ya Kabiri.

2.Riderman.

Riderman

Umuraperi Riderman niwe nyiri Studio yamamaye cyane yise Ibisumizi. Yarize ariko ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza arabihagarika. Icyo gihe  yigaga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo  n’amahoteli yitwa UTB (yahoze ari RTUC)

Iyo ubajije urubyiruko, abenshi bakubwira ko  Riderman ari we muraperi w’ibihe byose, haba mu buhanga no mu kinyabupfura.

Kuva yatangira akazi ko ‘kurapa’ ntaragahagarika kandi yagiye yivana muri byinshi byashoboraga kumanura umwuga we birimo ubusinzi n’urukundo rudafashije yari afitanye na Assinah Erra ahitamo kubaka urugo.

Yafashije abahanzi benshi mu kazi kabo, baramenyekana.

Uretse kuba afite Studio y’Ibisumizi akora n’ibindi bikorwa bya Business ku ruhande. Muri ibyo bikorwa harimo kuba afite moto zirenga icumi zikora tagisi zikamwinjiriza.

Nawe ari mu babonye ibihembo nyuma yo gutsinda Guma Guma.

3.Yvan Buravan.

Yvan Buravan nawe ni umwe mu bahanzi bakiri bato bacikirije amashuri ariko bamaze gukura amafaranga mu miziki kandi mu gihe gito.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombière’.

Yahagaritse kwiga arangije umwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ryigisha imari n’icungamutungo (CBE) mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology).

Buravan nta gikorwa gifatika afite ariko muri 2018 yagize amahirwe atwara igihembo cya “Prix Découverte gitangwa n’igitangazamakuru cya RFI, ahembwa amafaranga agera kuri bihumbi icumi by’amadorali harimo n’ibitaramo bizenguruka ibihugu byo muri Afurika nabyo yahembewe.

N’ubwo ntawamenya niba ariya mafaranga azayamarana igihe kirekire, ariko byibura arayafite n’ubwo yatangiye kuyasesagura ayagura imodoka ihenze byo mu bwoko bwa Benz.

Ni intiti bakaba n’abanyempano bakomeye

1.Danny Vumbi.

Danny Vumbi

Urebye neza wasanga Semivumbi bita Danny Vumbi ari we muhanzi nyarwanda w’umuhanga haba mu kwandika no kuririmba kurusha abandi kandi akaba yaranaminuje.

Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yakoye mu cyahoze ari KIE mu bijyanye no kwigisha.

Akirangiza kwiga yabaye umwarimu w’imibare nyuma iyo mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro atangira kwigisha imibare.

Yabaye n’umuyobozi mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yabaye umunyamakuru kuri Radio Authèntique.

Akazi ko kuba umuhanzi katangiye kumugaburira kuva akiri mu itsinda rya Muzika rya The Brothers. Kuva icyo gihe kugeza ubu umuziki uracyamugaburira.

Yabonye ko amafaranga akura mu muziki adahagije ashinga akabari kitwa “Inkumburwa” kari Nyabugogo.

Ubwo COVID-19 yadukaga  Danny Vumbi Corona yaje gusanga ari mu gihombo ahita ajya kugura Hotel i Musanze yitwa Musanze Caves Hotel. Iyi iramwinjiriza.

2.Madamu Knowless.

Butera Jeanne

Umuntu wese wabaza ngo nkorera urutonde rw’abahanzi bakize mu Rwanda nta gushidikanya ntiyabura gushyiramo Ingabire Butera Knowless.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo nibwo yarangije icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma, USA, mu bijyanye n’ibaruramari.

Knowless ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Ishimwe Clement.

Gusezerana kuvanga umutungo wa Knowless n’uwa Clement byamukoreye umuti, ubu ari mu bagore b’abahanzi bafite ubukungu buteye imbere.

Agikundana na Safi Madiba birashoboka ko atatekerezaga kuzagira umugisha nk’uwo afite muri iki gihe.

Hashize imyaka irindwi aririmbye indirimbo yise ‘ Wari uri hehe’ hari aho avuga ko iyo ataza kubona umukara ntaba yaramenye ko umweru ubaho ndetse ngo Imana yagize ni uko yamenye ko yayobye akagarukira igihe.

Bimwe mubiri mu mutungo wa Knowless( afatanyije na Clement) ni icyumba gitunganya umuziki kitwa Kina Music, inzu nziza ebyiri, imwe iri mu Bugesera indi iri i Kanombe muri Kicukiro.

Si ibyo gusa kuko bafite na Studio itunganya umuziki ya Kina Music ifasha n’abandi bahanzi barimo Igor Mabano, Nel Ngabo, Platini n’abandi bakorana bya hafi.

Niwe muhanzi w’umugore rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma super star.

3.Nemeye Platini.

Nemeye Platini yahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys. Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Akiririmbana na mugenzi we Mujyanama Jean Claude begukanye irushanwa rya Guma Guma ryahembaga miliyoni 20 frw.

Uretse umuziki Platini  ni umuhanzi ufite kompanyi ikodesha imodoka. Afite inzu nziza i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

 4.Tom Close.

Muyombo Thomas amashuri ye mu buvuzi yatumye Inama y’Abaminisitiri imwizera imushinga Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya no guha amaraso indembe.

Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yigaga mu ishami ry’ubuvuzi (Medecine).

Hejuru y’impano y’umuziki amaze imyaka irenga icumi akora, asigaye yandika n’ibitabo byagenewe abana.

Kugeza ubu amaze gushyira hanze ibirenga 20.

Niwe  muhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye irushanwa rya Guma Guma rigitangira.

Nawe afite inzu i Nyamata mu Bugesera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version