Padiri Ubald Rugirangoga YATABARUTSE

Amakuru Taarifa yizeye neza avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze igihe arwariye mu bitaro byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biri muri Leta ya Utah, yitabye Imana. Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yari amaze iminsi arwaye ariko yarakize.

Urupfu rwe rwamenyeshejwe mbere na mbere abantu bakora muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club kuko Padiri Ubald Rugirangoga yari asanzwe ari umurinzi w’igihango

Aho yari arwariye muri USA, mu Ntara ya Utah bageragaje kumufasha ariko biranga kuko ibihaha byari byarangiritse cyane.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Gikongoro Mgr Celestin Hakizimana yabwiye RBA ko Padiri Ubald Rugirangoga mbere yo gupfa yasize avuze ko bazamushyingura mu Rwanda.

TAGGED:
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version