Mu mihanda yo mu Midugudu yo mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo abantu ni uruvunganzoka kandi nta yindi ntero itari kwivuna umwanzi bo bavuga ko uwo ari Umunyarwanda cyangwa uvuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswaliye.
Urwango bafitiye Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda rwenyegezwa n’ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bishishikariza abantu kwica abandi, cyangwa kugirira nabi umuntu wese uvuga Ikinyarwanda, Ikinyamulenge n’Ikibembe.
Ikinyamakuru Kivu Today cyakusanyije amakuru ava haba mu baturage, abasirikare cyangwa muri sosiyete sivile yerekana ubukana bw’urugomo ruri gukorerwa abo bantu.
Hari n’amajwi ari gucicikana yumvikanisha abantu basaba abandi ‘kubica’ cyangwa ‘kubatwika bose’.
Amashusho ateye ubwoba nayo ari gucishwa henshi yerekana abantu babohwa bagaterwa amabuye kugeza bashizemo umwuka, hakaba n’abirukankwaho n’igihiriri cy’abantu bakabakubita kugeza bapfuye.
Ibyo kandi biba abapolisi bashungereye, ibintu byemeza ko Leta ibishyigikiye mu buryo runaka.
Umusore w’imyaka 34 wari usanzwe utuye i Goma aherutse kwimukira i Kinshasa kuhashaka ifaranga.
Ariko mu ijwi ry’ikiniga yabwiye Kivu Today ati: “ Simva iwanjye. Abaturanyi bandeba nabi kuko bazi ko ntasanzwe mba ino kandi nkaba mvuga Igiswayili. Ejo numvaga abantu bahwihwisa ngo n’uriya ni umwe muri bo!”
Undi mugore wahungiye i Bukavu nawe avuga ko umugabo we yahuye n’akaga ubwo abantu atamenye bazaga bakamukura iwe bakamujyana ahantu atamenye kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ati: “ Abantu baraje bafata umugabo wanjye bamusohora mu nzu agenda ataka; nsohotse ngo ndebe aho arengeye mbona amaraso menshi imbere y’inzu nsubira mu nzu niruka. Sinzi niba akiriho cyangwa yarashizemo umwuka!”
Muri Kinshasa ubwoba ni bwose ku bavuga Ikinyarwanda n’abavuga Igiswayili. Amaduka yarafunze, abantu bamwe bamaze guhunga ingo zabo kandi, uko bigaragara, nta bantu bashinzwe kubarinda bahari cyangwa babumva ngo babatabare.
Hari umwe mu bakorera Sosiyete sivile witwa Jean Claude Kamele uvuga ko ibiri kubera muri Kinshasa n’ahandi mu gihugu atari iby’ejo ahubwo ari ibintu bimenyerewe.
Ati: “ Ibiri kuba muri iki gihe si iby’ubu. Ni ibintu bisanzwe bikorwa kandi mu buryo buteguwe neza”.
Kamele avuga ko ubutegetsi bukoresha imvugo ijimije yo gukwiza urwango mu bantu., akemeza ko iyo Jenoside ijya kuba ari uko ibintu bitangira.
Biherutse kugaragara no kuri Perezida Tshisekedi ubwo yavugaga ko abantu bo mu Burengerazuba bw’igihugu cye ari abagambanyi bakorana n’u Rwanda.
Kwita abantu abagambanyi bigaragara nk’urwitwazo rwa Tshisekedi rwo gusobanura impamvu yananiwe guhagarika intambara imaze iminsi ica ibintu mu gihugu cye kandi agakomeza kuyitsindwa.
Jean Claude Kamele avuga ko ubwicanyi buri gukorerwa muri DRC muri iki gihe bwibutsa abantu ibyigeze kubera muri aka Karere mu mateka yako.
Yakomoje ku byabaye mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ubwo batemwaga, bajugunywa mu nzizi, imigezi n’ibiyaga, abandi baratwikwa.