Mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe hafi y’ikiyaga cya Cyambwe hari abaturage beza buri gihe babikesha kuhiza amazi akururwa n’imashini zikoreshwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Habimana ni umwe muri bo akavuga ko ubu yeza soya ikamufasha mu kwihaza mu biribwa binyuze mu guhinga no gusarura mu buryo buhoraho adategereje ko imvura izagwa.
Ati: “Mbere twezaga gake ndetse hari n’abari barahunze kubera izuba ryavana mu buryo budasanzwe rikumisha imyaka. Iki kiyaga cyari cyaradupfiriye ubusa. Ubu iyo bamwe bejeje soya, abandi baba bateye ibigori. Ntitugisonza nka mbere.”
Imyaka beza barayirya indi bakayigurisha, bakabona amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu rugo, kwishyura Mutuelle, kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana no gukemuza ibindi bibazo by’imiryango y’abaturage b’icyaro muri rusange.
Mukarugarama nawe avuga ko abatekereje kubyaza umusaruro imirasire y’izuba bagize neza.
Asanga iyo bitaba ibyo, agace batuye kaba karabaye ubutayu.
Ati: “Twe twari abana ariko ababyeyi bacu wasangaga batujyana za Rwamagana twarasuhutse kubera uruzuba rwakaga muri kiriya gice.”
Uruganda rubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba ruri ku nkombe y’ikiyaga cya Cyambwe, rukagira ibyo bita panneaux solaires 10,500.
Buri panneau itanga ibyo mu mashanyarazi bita voltage 400, bityo kuko zose ari 10,500 iyo ukubye ayo mashanyarazi ahinduka megawatt 3.3.
Imirasire y’izuba iramanuka ikikubita kuri icyo cyuma giteye nk’umusambi urambuye ari cyo bita panneau, hanyuma intsinga zikiri munsi zigafata ubwo bushyuhe zikabwohereza mu kindi cyuma bita converter gishinzwe kubufata kikabuhinduramo amashanyarazi asanzwe.
Ayo mashanyarazi ahuzwa n’andi asanzwe atangwa na EUCL ubundi akaba ari yo akoreshwa mu mashini zikurura amazi mu kiyaga cya Cyambwe akuhirwa imirima y’abaturage bari mu makoperative iherereye hafi aho.
Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2016, ukaba warakozwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Howard Graham Buffett Foundation.
Ndagijimana Fabien uyobora ikigo Nasho Solar Irrigation Power Plant avuga ko iki gikorwaremezo cyatumye abari barahunze kubera amapfa ubu basigaye bishimira ko beza mu bihe bitandukanye.
Ati: “Aho utangirijwe, wahise ugarurira abaturage ba Nasho akanyamuneza kuko beza bakarya bakanagurisha kugira ngo isoko ribahe amafaranga yo kwikenuza.”
Uretse inganda nka Shema Power Plant ruri mu Murenge wa Nyamyumba muri Rubavu rutanga Megawatt 50( rushaka kongeraho izindi zigera kuri 20), hari izindi nganda ziri kubakwa.
Hari uruganda rutunganya amashanyarazi ruri kubakwa hagati ya Muhanga na Gakenke kuri Nyabarongo rwiswe Nyabarongo II ruzatanga Megawatt 43.5 mu mwaka wa 2027 nirwuzura.
Imibare igaragaza ko 82.% by’ingo z’u Rwanda zifite amashanyarazi ariko kuko igihugu kiri kuzamura inganda, gikeneye ingufu nyinshi kandi zituruka ku masoko menshi.
Icyakora umuhati warwo mu kugera ku ngufu zihagije n’umuvuduko rwakoresheje ngo rugere aho rugeze muri uru rwego watumye rwakira Inama mpuzamahanga y’abahanga mu by’ingufu yatangiye Tariki 08, kuzageza Tariki 12, Nzeri, 2025.
Iyo nama igize Icyumweru bise Energy Week cyaganiriwemo uko u Rwanda rwabigenje ngo rugere ku rwego ruriho mu by’ingufu n’abandi barusangize uko iwabo babigenza.
Inama ibera mu Rwanda yiga ku ngufu zisubirq yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’abagize urwego rw’abikorera mu by’ingufu zisubira zo mu Rwanda, Energy Private Developers, EPD.