Kirehe: Imiryango Yahinduye Ubuzima Nyuma Yo Korozwa Na Croix Rouge

smart

Imiryango 130 yorojwe inka na Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Ibirasirazuba ikomeje guhindura ubuzima, ku buryo igera kuri 45 yamaze kwitura, yoroza abandi batari bafite ubushobozi bwo kubona inka.

Izi nka zatangiye gutangwa mu myaka ya 2016, ku buryo abo zagezeho bateye intambwe mu buzima bwabo ndetse bava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu bageze kure. Abazihabwa batoranywa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ntibankundiye Esperance wo mu Umudugu wa Rebero, Akagali ka Munini, Umurenge wa Mahama, ni umwe mu bahawe inka icyo gihe, none ubu ugeze iwe uhasanga inka eshatu.

Ateganya kugurisha imbyeyi yazo akayisimbuza inyana ntoya, ubundi amafaranga asigaye akayakoresha mu kuvugurura inzu ye.

- Advertisement -

Ni inka yahinduye imibereho ye kuko ubu abona ifumbire akoresha mu bihinzi, ndetse abana be ntibakibura amata kuko afite inka ikamwa litiro eshatu mu gitondo n’ebyiri ku mugoroba.

Ati “Ku kwezi iyo ngenekereje nsanga mfite nka 25.000 Frw. Nari ndi mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ariko intego mfite ni ukukivamo.”

Ntibankundiye amaze kugira inka eshatu

Bemejwenande Gabriel wavutse mu 1962, na we iyo ugeze iwe uhasanga inka eshatu z’imishishe.

Yagize ati “Njye urabibona uko ngana uku, njyewe nakamye ari uko iyo nka ya Croix Rouge nyibonye, niyo rwose nigiyeho. Babonaga uko bimeze barayimpa.”

Kuva yahabwa inka ibintu byarahindutse ! Avuga ko yaje guhinga ibigori kuko yari maaze kubona ifumbire, avanamo 350.000 Frw. Ya nka yaje kubyara ikimasa akigurisha 250.000 Frw, ahita aguramo indi nka ya 500.000 Frw.

Yaje kubona inka ya gatatu y’indongoranyo, ubu uko ari eshatu zose zirahaka, kandi yamaze kwitura ku nka Croix Rouge yamuhaye.

Ati “Nari nsanzwe mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ariko ubu banshyize mu cya gatatu kubera ko maze kugera kuri izo nka, icyo cyiciro numva nta kibazo kandi n’abaturage bakintoreye ari benshi.”

“Ubuzima bwarahindutse, narahinze ibigori birera, n’ubu hariya hari ifumbire nk’amakamyo abiri aho azajya afite akamaro, n’amata, iyo nka n’ubu irakamwa, ni inka y’inzungu nziza igira amata cyane, nyikama inahaka kugeza igize amezi atandatu, atatu niyo nyireka kugira ngo ibyare.”

Iyo nka ikamwa litiro eshanu mu gitondo amata akagurishwa, naho ku isabato ngo akamira abaturanyi basanzwe kuko adashobora kuyagurisha.

Ni kimwe na Nzayirwanda Faustin, ushimangira ko inka yahawe yatumye abasha kuva mu nzu yendaga kumugwaho.

Ati “Iyo nka nkimara kuyibona yabyaye inyana. Nyina narayigurishije kugira ngo norore iyi nyana, iyi nzu yari yanguyeho, nyigurishije amafaranga ndayifashisha nubaka inzu.”

“Hari hameze nabi cyane ariko kubwo kugurisha inka nahise nshyiraho ababumbyi bambumbira amatafari, ndubakisha, ndahoma, nshiraho agasima, nshyiraho n’inzugi z’ibyuma n’ibirahuri, n’ubu ndacyategereje ko nimpinga nkurikije ifumbire nzabona kuri iyi nyana, nzakomeza niteze imbere.”

Ashimira inkunga yahawe na Croix Rouge.

Nzayirwanda yabashije kuvugurura inzu ye

Aborojwe izi nka mu buryo bwo kwitura nabo biyemeje kuzifata neza zigatanga umusaruro, kuko ari ubwa mbere bagiye korora. Bahamya ko ari uburyo babonye bwo kubona ifaranga binyuze mu ifumbire n’amata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Karahamuheto Claudios, yashimiye Croix Rouge ikomeje kugira uruhare mu koroza abaturage no guteza imbere imibereho yabo.

Ati “Benshi rero ubuhinzi bwabo ntibwagendaga neza kuko nta fumbire bari bafite, abandi abana babo wasangaga bari mu mirire mibi kuko nta mata bari bafite ndetse n’abakuru, ariko inka zahinduye ubuzima bwabo kuko babonye amata, ifumbire n’amafaranga bakura ku mukamo.”

Yasabye abahawe inka kuzifata neza zikabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko batanze inka 130, ariko ubuzima bw’abaturage bwahindutse ku buryo abari abagenerwabikorwa ubu ari abafatanyabikorwa. Baheruka kwitura inka 45 zahawe abandi batishoboye.

Yakomeje ati “Babashije kwiteza imbere bavugurura inzu, bakabasha kongera umusaruro, ni ibikorwa byiza cyane.”

Yavuze ko mu bikorwa byabo muri kariya karere harimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rukorera mu Nkambi ya Mahama rufasha mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 no kuboneza imirire.

Mu bindi bikorwa harimo imishinga Croix Rouge yateye inkunga y’urubyiruko rwo mu murenge wa Mahama mu Kagali ka Munini, rwishyize hamwe rugizwe n’impunzi zo mu nkambi n’urwo hanze yayo.

Bishyize hamwe bashinga inzu itunganyirizwamo imisatsi y’abagabo n’abagore, ndetse hari n’urubyiruko rwafashijwe gukora umushinga w’icyuma gisya imyaka.

Hari n’amakoperative yafashijwe kubona ubutaka bwo guhingaho, kimwe n’inzu zubakiwe abatishoboye barimo abirukanywe muri Tanzania. Izo nzu zirimo hafi 190 zubatswe mu murenge wa Mahama, mu gihe mu Karere ka Kirehe zisaga 420.

 

Abatari boroye inka bakomeje kuziturirwa n’aborojwe mbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Karahamuheto Claudios, hamwe n’abayobozi ba Croix Rouge bashyikiriza inka umuturage
Aboroye neza bakoroza n’abandi bahabwa icyemezo cy’ishimwe
Bemejwenande Gabriel na we yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe
Nzayirwanda Faustin yashimiwe ko yabyaje umusaruro inka yahawe

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version