Bamwe Mu Rubyiruko Rw’U Rwanda Banengwa Kutumva Inama Z’Abakuru

Bamwe mu bantu bakuru bavuga ko urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange rutumva inama ruhabwa n’ababyeyi, iyi ikaba imwe mu mpamvu zituma rwishora mu busambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge n’indi myitwarire itamewe n’amategeko y’Imana n’abantu.

Ababyeyi banenga urubyiruko kutabatega amatwi ngo bumve irya mukuru, bityo babone inama zabarinda akaga gaterwa n’imyitwarire y’abato.

Abanyarwanda bakuru baciye umugani ngo ‘uwanze kumvira Se na Nyina, yumvira ijeri’.

Ni umugani uburira abakiri bato ko kuvunira ibiti mu matwi, ntibumvire inama bahabwa n’abantu bakuru , iyo bitinze bibakururira akaga.

- Kwmamaza -

Aka kaga kagaragara iyo abakiri bato barangije kubatwa n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’ibindi bikorwa bitubahiriza amategeko.

Inzego z’umutekano zijya zifata bamwe mu bakiri bato bishe amategeko, bamwe bagafatanwa ibiyobyabwenge, abandi bagafatwa bagiye kwiba cyangwa bakekwaho ubufatanyacyaha muri ibi byaha n’ibindi tutavuze.

Kubera ko ari ingenzi gukumira ibyaha kurusha kubigenza, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruri mu bikorwa byo kwegereza abaturage serivisi, aho umwe umwe yegera umukozi warwo akamugezaho ikirego.

Mbere y’uko ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 zikazwa, abakozi ba RIB begeraga abaturage bahagarariye abandi bakabasobanurira uko bakwirinda ibyaha cyane cyane gusambanya abana cyangwa kubahohotera mu bundi buryo.

Abakozi ba RIB begera abaturage kugira ngo babagezeho ibibazo byabo

Kuba ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka byaranzuye ko ibikorwa bihuza abantu bitemewe keretse inama zikorewe ahantu hazwi kandi nazo hagakurikizwa umubare utarenze 30% w’abazitabira kandi bapimwe, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge bagiye , umwe umwe, ageza ikibazo cye ku bugenzacyaha kuri uyu wa Gatatu ubwo bwari bwabegerejwe.

Hari ibiro bigendanwa mu modoka biba byisanzuye aho umugenzacyaha atega amatwi umuturage akamugezaho ikirego bigakorwa bahanye intera iteganywa n’inzego z’ubuzima.

Ubugenzacyaha bwakiriye ibirego muri rusange ariko higanjemo iby’ihohoterwa.

Ibirego uru rwego rwasanze bitari mu nshingano zaryo rwahiosemo kuzabikorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

Mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Bugesera, inzoga nizo ntandaro z’ibyaha…

Mu birego byakiriwe higanjemo urugomo nko gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse no gusambanya abana.

Mu murenge wa Nyarugenge uri mu Karere ka Bugesera ibyaha byahagaragaye biba byatewe n’ubusinzi bukomoka ku nzoga ‘zitemewe.’

Inzoga iyo igeze mu bwonko bw’umuntu ihindura imikorere yabwo, umuntu akagenda cyangwa akavuga mu buryo butandukanye n’uko byari bisanzwe.

N’ubwo Abanyarwanda n’ahandi henshi ku isi bemeza ko inzoga ari ‘gahuzamiryango ikaba na mucyurabuhoro’ , iyo inywewe ari nyinshi iteza ibibazo birimo n’ibihanwa n’amategeko.

Ibi bikorwa birimo gukubita no gukomeretsa ndetse hari n’ubwo ibi bikomere bivamo urupfu.

Tugarutse ku byaha abatuye Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera bagejeje kuri RIB, hibanzwe cyane ku gusambanya abana b’abakobwa.

Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Nyarugenge yagiye kugeza ikirego cye kuri RIB

Ibi biri mu bituma batwita inda imburagihe, bikabaviramo kureka ishuri, kurera abana kandi nabo bagikeneye kurerwa n’ibindi.

Abakobwa bo mu Karere ka Bugesera bavugwaho kujya gushaka akazi mu Mujyi wa Kigali( ni ibice bituranye) bari mu bagaruka iwabo baratwaye inda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha busaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda guhishira abakorera abana ihohoterwa kuko byitwa ubufatanyacyaha kandi bihanwa n’amategeko.

Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version