Kirehe, Ngoma, Kayonza, Bugesera… uturere tuvugwaho kurigisa ifumbire ya hafi Miliyari Frw

Raporo yakozwe n’inzego za Leta zirimo n’iz’ubugenzacyaha yagaragaje ko Minisiteri y’ubuhinzi yahaye uturere ifumbire  kugira ngo tuyihe abahinzi kandi dukurikirane uko izashyurwa. Iyaburiwe irengero igera hafi kuri Miliyari Frw.

Nyuma abayobozi muri two bagize uruhare mu kuyitanga ntibagaragaje inyandiko zisobanura uko yatanzwe, abayihawe, ingano y’iyo bahawe, uko yishyuwe n’itarishyuwe uko ingana.
Iriya raporo ivuga ko uturere twahawe ifumbire ari Kirehe, Ngoma, Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Rulindo, Burera, Gicumbi na Musanze.

Akarere ka Musanze niko kashoboye gutanga raporo ikubiyemo amakuru kuri iriya fumbire konyine.

Abakoze iriya raporo bavuga ko ubwo yandikagwa nta karere kari karashoboye kugaragaza ibyavuzwe haruguru kasabwe.

Mu masezerano turiya turere twagiranye na Minisiteri y’ubuhinzi harimo ko twagombaga gukurikirana imitangirwe yayo tukareba ko yageze kubo yari igenewe n’uko izishyurwa, tukabikoraho raporo isobanutse.

Kuri iyo nshingano nta makuru agaragara uturere twavuzwe haruguru twayitanzeho.

Inshingano ya kabiri iri mu masezerano  turiya turere twagiranye na MINAGRI harimo ko twagombaga gukorana n’abajyanama mu buhinzi, amakoperative y’abahinzi, na MINAGRI kugira ngo amafaranga yagombaga kwishyurwa n’abahawe ifumbire agaruzwe.

Hafunguwe ‘compte’ muri Banki y’abaturage muri turiya turere kugira ngo abe ariho amafaranga yishyuwe n’abahinzi azanyuzwa.

Amakuru y’uko ariya mafaranga yishujwe n’ingano y’ayashyizwe kuri comptes ni make.

Hari n’andi avuga ko bamwe muri ba gitifu b’utugari n’abakozi mu tugari  bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bitwa ba SEDO batwaye amwe muri yo, bayakoresha mu nyungu zabo.

Kubera impamvu zivuzwe haruguru, hari impungenge ko hari amafaranga atarageze kuri MINAGRI.

Paji ya 10 ya raporo twavuze haruguru handitseho ko hari ibyagaragayemo byafatwa nko kunyereza ifumbire byakozwe n’uturere.

Itanga ingero zikurikira:

Mu mpera z’Igihembwe cya mbere cy’ihinga cyo muri 2010, Akarere ka Rusizi kahawe ibilo 305 by’ifumbire ya DAP kagombaga guhunika mu bigega byako ikazahabwa abaturage.

Ubwo igihembwe cya kabiri cyatangiraga, hakozwe isuzumwa bigaragara ko hari ibilo 173, 412 byaburiwe irengero.

Umugabo wari uyoboye Koperative y’abahinzi yitwa COTIBU yo mu murenge wa Buruhukiro muri Nyamagabe witwa Martin Ndengeyimfura yahawe ifumbire ifite agaciro ka Frw 52, 962, 460 arayitanga nyuma agiye kwishyuza abona Frw 30, 167,860 aho kugira ngo ayashyire kuri compte y’Ikigo kitwa SOPAV cyari cyayimuhaye ahubwo arayacikana yimukira mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego.

Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, abagabo  babiri bahimbye Koperative ya baringa ihabwa ifumbire ariko ntiyagaruza amafaranga abahinzi bagombaga kuyitanzeho.

Abo bagabo ni Nsekanabo Emmanuel na Rwakibibi Pierre.

Mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye naho hari umugabo wahoze ari Perezida wa Koperative yitwa COAGIMPA warigishije Frw 40 000 000 zagombaga gushyirwa kuri compte yishyurirwaga ho amafaranga yishujwe abahinzi bafashe ifumbire. Uyu mugabo yitwa Dufitumukiza Anaclet.

N’ubwo umunyemari Alfred Nkubiri ari mu rukiko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibura ry’ifumbire mu Karere ka Kirehe, raporo yakozwe n’inzego zirimo RIB na Polisi y’u Rwanda ivuga ko yamenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ko hari ifumbire iri kunyerezwa mu mirenge ya  Mahama, Kigarama, Musaza, Kirehe, Nyarubuye, Kigina na Gahara.

Raporo ivuga ko Nkubiri yabwiye Akarere ka Kirehe ko abantu banyerezaga iriya fumbire barimo abayobozi b’utugari n’imirenge, ikemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ntacyo bwabikozeho.

Hagati ya 2009 na 2011 ndetse kugeza muri 2014 Akarere ka Kirehe kayobowe n’abagabo babiri aribo Patrick Mpozumwami na Protais Murayire.

Protais Murayire yaje kwegura muri 2014 ku mpamvu avuga ko zatewe n’umwe mu bo bakoranaga nk’uko yigeze kubibwira The New Times.

Imibare iri mu bitabo bya MINAGRI ivuga ko uturere twananiwe kwerekana irengero rya Frw 820, 590, 934.

Mu rwego rw’ubutabera birakwiye ko abashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bazabaza abahoze bayobora uturere twavuzwe haruguru irengero ry’amafaranga yari agamije guteza imbere ubuhinzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version