Kirehe: RIB Iraburira Abamotari

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwasabye abamotari bo mu Karere ka Kirehe kwirinda ibikorwa biganisha ku icuruzwa ry’abantu birimo kubajyana imahanga babanyujije mu nzira zitazwi kandi mu buryo butemewe n’amategeko.

RIB iri mu bukangurambaga bugamije gufasha abatuye uturere twegereye imipaka kumenya amayeri abacuruza abantu bakoresha n’uburyo babakoma mu nkokora, hakiyongeraho n’uburyo bakorana n’inzego ngo abo bantu bafatwe.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge  wa Kigarama mu Karere ka Kirehe witwa Emmanuel Mfitumukiza avuga ko hari abamotari bagiraga uruhare mu kwambutsa abakobwa bakajyanwa muri Tanzania gushyingirwa kandi batujuje imyaka y’ubukure.

Avuga ko hari bamwe muri abo bamotari bacisha abo bantu mu nzira zitemewe.

- Kwmamaza -

Yunzemo ko nyuma yo gusobanurirwa n’abakozi ba RIB ko ibyo abo bantu bakora bigize ibyaha, agiye gukorana n’inzego  akajya aziha amakuru y’ibyo yabonye cyangwa yumvise kuri abo bamotari.

Ati: “ Abo bamotari rero nabo tugiye kureba uko dufatanya n’abo mu mutekano na  mudugudu iyo tubonye bahetse ibintu dukemanga, dutanga amakuru akamenyekana, uwo mumotari tukamuhagarika n’ibyo yari apakiye byose.”

Umugore witwa Jeannette Uwimana utuye mu Mudugudu wa Rukiri avuga ko hari abakobwa bajyaga muri Tanzania bakabashyingira bakiri bato.

Abaturage basabwe kwirinda kugwa mu cyaha cyo gucuruza abantu

Yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko gushyingira abana bato ari icyaha, bityo ko agiye gukorana na bagenzi be bakajya babibwira ababishinzwe bagakumira icyo kintu.

Yagize ati: “ Nitujya tumva hari umuntu bashaka gushyingira akiri muto tuzajya tubivuga babikumire”

Uwimana avuga ko iyo hari umuturage ugiye hanze mu buryo butari bwo cyangwa budakurikije amategeko aba ari imbaraga z’u Rwanda zitakaye.

Umugenzacyaha witwa Njangwe yasabye abatuye Kirehe kuba abaturage beza, abaturage bumva ko gucuruza abantu atari ibintu byo kwihanganira.

Yababwiye ko badakwiye kumva ko bazabibonamo indonke, ngo bumve ko bizabahira.

Ati: “ Muzirikane ko ari icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka 15. Ujye utekeza ku muryango wawe uba ugiye gusiga hanze. Kandi  uko wabikora kose ntiwaducika. Uzafatwa ufungwe, umuryango wawe uhangayije nawe ugende uhangayike.”

Ku byerekeye abamotari, Njangwe yabahaye umuburo w’uko nibakomeza ibyo kujyana abantu hanze y’u Rwanda mu buryo butemewe bizabagaruka!

Avuga ko ubwo we na bagenzi be bajyaga mu Murenge wa Nyamugari, ahitwa Kagasa bahahuriye n’urugero rw’umumotari wari ujyanye umuntu wari washutswe ngo agiye guhabwa akazi kandi agiye gucuruzwa.

Ubugenzacyaha bushima abamotari bitwara neza ariko bukaburira abazishora mu gucuruza abantu cyangwa ibyaha bifitanye nabyo isano ko bizabihanirwa byanze bikunze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version