Umunyarwandakazi Yahembewe Kwita Ku Bidukikije

Kamanzi Claudine ni Umunyarwandakazi usanzwe ukora ibyo kwita ku bidukikije mu kigo yashinze yise Forest for Life Project. Yahembewe kwita ku butaka buteweho amashyamba, ahabwa igihembo kiswe 2024 Restoration Stewards.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto yatoranyijwe mu bantu 300 bahataniraga igihembo cyagenewe rwiyemezamirimo ukiri muto cyatangiwe mu nama yiswe Youth in Landscapes Initiative and the Global Landscapes Forum.

Igihembo yahawe gikubiyemo amafaranga, inyandiko yemeza ubudashyikirwa ndetse no kumuhuza n’abazamugira inama.

Kamanzi avuga ko afite umushinga wo gutera ibiti ku gasozi ko mu Bugesera kitwa Kayovu kugira ngo kere ibiti bifata ubutaka kandi bigakurura imvura.

Yagenewe  €5,000 azamufasha mu kazi ke.

Kamanzi Claudine asanzwe akora imirimo y’ubuhinzi burondereza ubutaka, akaba gafotozi ndetse n’umuhanga mu gutunganya videos.

Arashaka gutera ibiti ahitwa Kayovu muri Bugesera

Abandi batsindanye na Kamanzi ni abo muri Bolivia, Brazil, India, Kenya, Nigeria no mu Birwa bya Philippines.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version