KNC Yasheshe Gasogi FC

Nyiri ikipe ya Gasogi FC witwa Charles Kakooza Nkuriza (KNC) yatangaje ko asheshe ikipe ye ya Gasogi United kubera ibyo yise ko bidahwitse biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iki cyemezo yagifashe nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na AS Kigali 1-0.

Hari mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu taliki 27, Mutarama, 2024.

KNC avuga ko gukura ikipe ye mu marushanwa yose yo mu Rwanda harimo n’igikombe cy’amahoro byatewe n’ibyo yise imisufurire idahwitse iri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yabwiye abanyamakuru ati: “ Mushobora gutungurwa n’ibyo ngiye kuvuga ariko ndagira ngo mbamenyeshe ko nsheshe Gasogi United. Mbikoze kubera imisifurire nabonye hano idahwitse.”

Avuga ko iki cyemezo atagifashe wenyine ahubwo ari icyemeranyijweho na bagenzi be bakorana mu ikipe.

Ikindi kandi ngo ni uko gifashwe nyuma y’ibindi byinshi byakorewe Gasogi United byo kuyihuguza cyangwa kuyibira.

Rwiyemezamirimo ufite na Radio/TV 1 avuga ko iyo witegereje imikinirwe y’umukino wahuje ikipe ye na AS Kigali ubona ko umusifuzi yahengamiye mu buryo bugargara ku ikipe yari ihanganye na Gasogi United.

Kuri iyi nshuro KNC yabwiye itangazamakuru ko kuba akuye Gasogi United mu marushanwa atari amashyengo nk’uko hari abiketse.

Gasogi bayisheshe ntikiriho

Abavuga ko ashobora kuba ashyenga babishingira ku mpamvu y’uko muri Mutarama, 2022 nabwo yari yatangaje ko akuye Gasogi United muri marushanwa yo mu Rwanda ariko aza kuyigarura bidatinze.

Avuga ko umupira wo mu Rwanda udashobora gutera imbere mu gihe cyose hari imisifurire idahwitse.

Avanye Gasogi United mu marushanwa habura igihe gito ngo ihure na APR FC muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version