Papa Francis Yasabye Isi Kutazibagirwa Ubukana Bwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis yasabye amahanga guhora azirikana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite kugira ngo hatazagira ahandi haba Jenoside ku isi.

Inkuru ya Kinyamateka yanditswe na Padiri Fidele Mutabazi wari uri aho Papa Francis yabivugiye, ivuga ko yabivuze abibwira abagiraneza bagize Umuryango bise Nolite Timere washinze kimwe mu bigo by’imfubyi biba mu Rwanda bari bari kumwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Myr Ntivuguruzwa niwe Mwepisikipi wa DArkidiyoseze ya Kabgayi.

Papa Francis yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari iteye ubwoba. Muramenye ntimukayibagirwe kugira ngo ntizongera kugira ahandi iba ku isi.”

- Advertisement -

Yashimiye umuryango Nolite Timere wiyemeje kugarura abantu icyizere cyo kongera kubaho.

Abashimira uko bashyize mu bikorwa intego yabo mu buryo biyemeza gufasha amagana y’abana b’imfubyi barerewe mu kigo cy’imfubyi Cite Nazareth Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ikigo cya Cite Nazareth Mbare cyatangijwe na Arikiyepiskopi Salvatore Penacchio, wari intumwa ya Papa mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1998 n’umwaka wa 2003.

Iki kigo ubu kirererwamo abana 429.

Ahereye ku kirangantego cy’Agaseke kiranga iki kigo, Papa Francis yibukije akamaro ko gushyigikirana no gusangira.

Avuga ko bikenewe cyane muri iki gihe aho usanga abantu bahugiye mu kwimika ivangura n’amacakubiri.

Umuryango Nolite Timere ufite ikicaro mu Butaliyani buri mwaka ugenera inkunga ikigo cya Cite Nazareth, Papa Fransisiko akaba yabashimiye icyo gikorwa cyongera gutuma abana bamwenyura bakazera ubwiza bw’ejo hazaza.

Ifoto@ Vatican Media via Vatican Pool/Getty Images

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version