Kutitaba Ubugenzacyaha Byongera Ibyago Byo Gukurikiranwa Ufunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rugira abantu Inama y’uko igihe rubatumije ngo rugire icyo rubabaza bakwirinda kurukwepa.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo umuntu yanze kwitaba ahubwo agashaka aho akwepera RIB imushakisha yafatwa agakurikiranwa afunzwe.

Bimugemdekera gutyo kubera ko kuba yaranze kwitaba ahubwo amahitamo guhunga byerekana ko akurikiranywe adafunzwe ‘ashobora’ gutoroka.

Ibi Dr. Murangira yabivuze ubwo yaganishaga ku ifungwa ry’ umunyamakuru Honore Umuhoza uherutse gufatirwa muri Cyabingo muri Gakenke kandi yari yaratumijwe na RIB yo muri Musanze.

Afunzwe akurikiranyweho gutanga sheke itazigamiwe ya Frw 500,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version