Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: KNC Yivuguruje Ku Cyemezo Cyo Gusesa Gasogi United
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

KNC Yivuguruje Ku Cyemezo Cyo Gusesa Gasogi United

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2024 1:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) usanzwe ari Perezida wa Gasogi United  yisubiyeho ku cyemezo yari aherutse gufata cyo gukura ikipe ye mu mupira w’amaguru mu Rwanda kubera ‘umwanda’ avuga ko uwubamo.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 02, Gashyantare, 2024 yatangarije kuri Radio One abereye umuyobozi ko atagisheshe Gasogi United.

Hari hashize igihe gito asabye abayobozi mu ikipe ye n’abakinnyi kongera imyitozo yitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3, Gashyantare, 2024 .

KNC yamaze kwemerera Radio One abereye umuyobozi ko umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko akazakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.

Si ubwa mbere uyu mugabo afashe icyemezo cyo gukura ikipe ye muri Shampiyona nyuma akivuguruza.

Mu mwaka wa 2022 yabikoze ndetse avuga ko atazasubira ku kibuga, birangira ibyo yavuze atabikoze.

Mu mukino ukurikira, Gasogi United izakina na Kiyovu Sports mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa 18:00.

Muri Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.

TAGGED:AmaguruGasogiKNCShampiyonaUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Gazi Yaturitse Ihitana Batatu, 300 Barakomereka
Next Article Mugabe Ntakiri Umukinnyi Wa Patriots BBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?