Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Komisiyo Y’Amatora Irasaba Itangazamakuru ‘Kwirinda Kuzatangaza’ Ibyavuye Mu Matora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Komisiyo Y’Amatora Irasaba Itangazamakuru ‘Kwirinda Kuzatangaza’ Ibyavuye Mu Matora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2024 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Charles Munyaneza asaba abanyamakuru kuzirinda gutangaza ibyavuye mu matora kubera ko ibyo ari inshingano ya Perezida wa Komisiyo y’amatora. Icyo rizakora ngo ni ukumenyesha abantu ibyavuyemo nyuma y’uko bitangajwe na Komisiyo.

Munyaneza yabivugiye mu kiganiro yahaye abanditsi bakuru b’ibinyamakuru bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC kiri mu Murenge wa Remera muri Gasabo.

Munyaneza avuga ko abanyamakuru bemererwa n’amategeko kugera aho amatora abera bakagira icyo babaza Komisiyo ndetse bakaba bamenyesha abantu uko basanze ibintu byifashe.

Ati: “Umunyamakuru mu byo yemerewe ntiharimo gutangaza ibyavuye mu matora ahubwo icye ni ukumenyekanisha”.

Munyaneza avuga ko umunyamakuru ashobora kuvuga ibyo yaboneye aho yageze ariko ibyo ntibivuze ko ari gutangaza ibyayavuyemo.

Perezida wa Komisiyo y’amatora niwe wenyine ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyavuye mu matora nyuma y’uko iyo Komisiyo ibikusanyije, ibi bikaba hirindwa ko gutangaza ibyavuye mu matora biba ibya buri wese.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora avuga ko umunyamakuru wemewe ari ufite ikarita itangwa n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Rwanda Media Commission kandi ko uwo nagera aho amatora ari bikagaragara ko yemewe n’uru rwego nta kizamubuza gukurikirana ibikorwa byose bigendanye n’amatora nyirizina.

Ikindi umunyamakuru asabwa ni ukuzitwara neza aho azaba ari mu kazi yemerewe n’amategeko.

Munyaneza kandi avuga ko amatora agiye kuzaba mu gihe gito kiri imbere yihariye.

Yihariye kubera ko akomatanyije aya Perezida wa Repubulika  n’ay’Abadepite.

Ubusanzwe Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’Abadepite ikaba imyaka itanu, ariko Itegeko Nshinga ryaravuguruwe rihuza ayo matora kuko na manda zisigaye zingana.

Avuga ko kuba byarahujwe byatanze uburyo bwiza bwo gukoresha neza umwanya n’imari.

Ikindi ni uko ibintu byahindutse kubera ko udusanduku n’impapuro by’itora nabyo byahindutse.

Munyaneza avuga ko mu gihe cya mbere y’amatora nyirizina ari ngombwa ko abaturage bamenya ibintu byose bigendanye n’ayo matora; bigakorwa hirindwa ko abaturage batora impfabusa ni ukuvuga impapuro zatoreweho nabi.

Mu rwego rwo kumenyesha abaturage uko ibintu bimeze Komisiyo y’amatora ikorana n’ubuyobozi bw’ibanze, sosiyete sivile, abanyamadini n’abandi bavuga rikijyana barimo n’abanyamakuru.

Ni ngombwa ko  Abanyarwanda bamenya igihe amatora azabera, aho azabera n’uburyo bazatoramo ni ukuvuga uko bazakoresha urupapuro rw’itora n’isanduku bazarushyiramo impapuro batoreyeho.

Ikindi Komisiyo y’amatora isaba ni uburyo Abanyarwanda bose mu rwego rwa buri wese  bazitwara muri kiriya gihe.

Kuri  Munyaneza Charles ni ngombwa ko abanyapolitiki, abatora n’indorerezi bamenya uko bazatora  ndetse n’amatora yarangira ntihagire imvururu ziba mu Rwanda.

Ngo ibyo ni ibintu bikunze kuba ahandi ariko bidakwiye kuba mu Rwanda.

Icyakora avuga ko iby’u Rwanda byihariye ku buryo bitagomba kuzamo akaduruvayo nk’akaba ahandi.

Komisiyo y’amatora kandi isaba itangazamakuru kuzerekana ubunyamwuga mu buryo rizataramo inkuru.

TAGGED:AmatorafeaturedKomisiyoMunyaneza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umucuruzi Wibwe Miliyoni Frw 5 Yazisubijwe
Next Article Abanyarwanda Baracyabika Amafaranga ‘Ku Musego’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?