Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Iti: ‘Umwihariko Wa Rusesabagina Ni Uko Yamamaye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Iti: ‘Umwihariko Wa Rusesabagina Ni Uko Yamamaye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2021 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga ko ikintu gituma Bwana Rusesabagina Paul agira umwihariko ari uko ari imfungwa yamamaye, yafatwa bikavugisha benshi ndetse ngo n’abo mu muryango we bakaba bahora bashakisha uburyo yavugwa mu mategeko.

Kuri we ngo uyu niwo mwihariko wa Paul Rusesabagina, si ikindi kindi.

Yabibajijwe n’umunyamakuru wa Taarifa washakaga kumenya niba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu nayo yemeranya n’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ko Rusesabagina ari imfungwa nk’abandi.

Nta gihe kinini gishize Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa Senior Superintendent of Prisons( SSP) Pelly Gakwaya Uwera abwiye RBA ko Paul Rusesabagina ari imfungwa nk’abandi.

SSP Gakwaya yavuze ko ibyo abandi bagororwa bakorerwa ari nabyo Rusesabagina akorerwa.

Mukasine Marie Claire yavuze ko uretse kuba Rusesabagina yaramamaye ariko ngo nta wundi mwihariko afite kuko ari umuntu ukwiye kandi uhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bagororwa.

Yavuze ko Rusesabagina ahabwa ndetse n’ibintu by’umwihariko kubera ubuzima bwe.

Ahabwa amazi ahagije kandi ahabwa n’udupfukamunwa.

Ikindi kandi ngo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikora iko ishoboye kugira ngo kandi ngo si ubwa mbere bamusuye.

Ngo bamusuye akiri mu bugenzacyaha, bamusura ageze muri gereza, bakurikiranye urubanza rwe, kugeza n’ubu.

Mukasine avuga ko igituma Rusesabagina aba imfungwa yihariye ari uko yamamaye ariko ngo nta kindi

Kuri uyu wa Kane nibwo bamusuye kandi ngo barashimira urwego rushinzwe imfungwa n’abagororrwa kuba baraborohereje

Avuga ko baganiye na Rusesabagina mu muhezo kandi ngo  bamenye uko abayeho.

Itangazo basohoye  rivuga ko nta yicwarubozo iryo ariryo ryose akorerwa.

Abajijwe impamvu bakoze ririya genzura nyuma y’uko Amerika itangarije ibyo nayo yabonye, Madamu Marie Claire Mukasine yasubije ko bagiye kureba uko abayeho nyuma y’uko hari abavuze ko yicishwa inzara.

Yavuze ko mu magenzura bari barakoze mbere, bari barasize amerewe neza, ariko batangazwa no kumva ko afashwe nabi.

Ati: “ Twaricaye twumva ko ubwo kiriya  kintu bakivuze reka natwe tujye kukireba turebe uko gihagaze.”

Avuga ko kuba mbere bari baragenzuye bagasanga afite ubuzima bwiza, ariko nyuma bakumva hari abavuga ko abayeho nabi, byatumye bajya kureba uko abayeho.

Ngo basanze buri munsi haza umuforomo kumupima ngo barebe uko umutima we ukora, kandi ngo bikorwa kabiri ku munsi.

Mukasine avuga ko ashima Urwego rw’Igihugu rw’amagereza kuko ruborohereza kubonana nawe ndetse  ngo ubwo baheruka kubonana bamaranye amasaha agera kuri atatu.

Paul Rusesabagira ngo abana n’abantu babiri, we akaba uwa gatatu kandi ngo ni ahantu hisanzuye.

Ikindi ngo ni uko avugana n’abagize umuryango we rimwe mu Cyumweru.

TAGGED:featuredMukasineRusesabaginaUburwayiUmuforomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urupfu Ruratwugarije, Inzara Iraturembeje- Abatuye Tigray
Next Article Kagame Yanenze Ibihugu Bitanga Inkunga Mu Mutekano, Bigakorana n’Abawuhungabanya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?