Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Iti: ‘Umwihariko Wa Rusesabagina Ni Uko Yamamaye’

Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga ko ikintu gituma Bwana Rusesabagina Paul agira umwihariko ari uko ari imfungwa yamamaye, yafatwa bikavugisha benshi ndetse ngo n’abo mu muryango we bakaba bahora bashakisha uburyo yavugwa mu mategeko.

Kuri we ngo uyu niwo mwihariko wa Paul Rusesabagina, si ikindi kindi.

Yabibajijwe n’umunyamakuru wa Taarifa washakaga kumenya niba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu nayo yemeranya n’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ko Rusesabagina ari imfungwa nk’abandi.

Nta gihe kinini gishize Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa Senior Superintendent of Prisons( SSP) Pelly Gakwaya Uwera abwiye RBA ko Paul Rusesabagina ari imfungwa nk’abandi.

- Advertisement -

SSP Gakwaya yavuze ko ibyo abandi bagororwa bakorerwa ari nabyo Rusesabagina akorerwa.

Mukasine Marie Claire yavuze ko uretse kuba Rusesabagina yaramamaye ariko ngo nta wundi mwihariko afite kuko ari umuntu ukwiye kandi uhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bagororwa.

Yavuze ko Rusesabagina ahabwa ndetse n’ibintu by’umwihariko kubera ubuzima bwe.

Ahabwa amazi ahagije kandi ahabwa n’udupfukamunwa.

Ikindi kandi ngo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikora iko ishoboye kugira ngo kandi ngo si ubwa mbere bamusuye.

Ngo bamusuye akiri mu bugenzacyaha, bamusura ageze muri gereza, bakurikiranye urubanza rwe, kugeza n’ubu.

Mukasine avuga ko igituma Rusesabagina aba imfungwa yihariye ari uko yamamaye ariko ngo nta kindi

Kuri uyu wa Kane nibwo bamusuye kandi ngo barashimira urwego rushinzwe imfungwa n’abagororrwa kuba baraborohereje

Avuga ko baganiye na Rusesabagina mu muhezo kandi ngo  bamenye uko abayeho.

Itangazo basohoye  rivuga ko nta yicwarubozo iryo ariryo ryose akorerwa.

Abajijwe impamvu bakoze ririya genzura nyuma y’uko Amerika itangarije ibyo nayo yabonye, Madamu Marie Claire Mukasine yasubije ko bagiye kureba uko abayeho nyuma y’uko hari abavuze ko yicishwa inzara.

Yavuze ko mu magenzura bari barakoze mbere, bari barasize amerewe neza, ariko batangazwa no kumva ko afashwe nabi.

Ati: “ Twaricaye twumva ko ubwo kiriya  kintu bakivuze reka natwe tujye kukireba turebe uko gihagaze.”

Avuga ko kuba mbere bari baragenzuye bagasanga afite ubuzima bwiza, ariko nyuma bakumva hari abavuga ko abayeho nabi, byatumye bajya kureba uko abayeho.

Ngo basanze buri munsi haza umuforomo kumupima ngo barebe uko umutima we ukora, kandi ngo bikorwa kabiri ku munsi.

Mukasine avuga ko ashima Urwego rw’Igihugu rw’amagereza kuko ruborohereza kubonana nawe ndetse  ngo ubwo baheruka kubonana bamaranye amasaha agera kuri atatu.

Paul Rusesabagira ngo abana n’abantu babiri, we akaba uwa gatatu kandi ngo ni ahantu hisanzuye.

Ikindi ngo ni uko avugana n’abagize umuryango we rimwe mu Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version