Kongera Ubutaka Bwuhirwa, Kwimika Ubumwe…Ibikubiye Mu Myanzuro Y’Umushyikirano 19

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro yafashwe nyuma y’inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 19 iherutse kuba.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Kagame, ikaba yarigiwemo ingingo zitandukanye zireba imibereho y’Abanyarwanda n’iterambere ryabo mu gihe bitegura indi manda y’Umukuru w’igihugu.

Iyi nama yateranye hagati y’italiki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024.

Yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika wayitangije yagaragarije Abanyarwanda aho igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje.

Abandi bahatangiye ibiganiro bibanze ku kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), guharanira kwigira mu bukungu: Ingamba n’ibisubizo bishingiye ku nkingi zisanzwe z’ubukungu n’inkingi nshya, urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Imyanzuro yafashwe nyuma y’iyi nama ikubiyemo ibi bikurikira:

UBUKUNGU

  1. Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo: Kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa;

Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu;

Kongera ingano y’ubuso bwuhirwa;

Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.

  1. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.
  1. Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
  1. Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.
  1. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.
  1. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.
  1. Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.
  1. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.

IMIBEREHO MYIZA

  1. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
  1. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.

IMIYOBORERE

  1. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
  1. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku ugushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye. Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi; Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda; Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.
  1. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo ku kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi;

Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda; gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version