Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Korea Y’Epfo: Indege Yakoze Impanuka Igahitana 179 Nta Kibazo Yari Ifite 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Korea Y’Epfo: Indege Yakoze Impanuka Igahitana 179 Nta Kibazo Yari Ifite 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2024 4:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakora iperereza basanze ibisubizo by’ibanze bigaragaza ko indege yo mu bwoko bwa Boeing iherutse gukora impanuka igahitana abantu 179 nta kibazo yari ifite mbere yo kuguruka.

Mu minsi mike ishize i Seoul muri Korea y’Epfo habereye impanuka bivugwa ko ari yo ya mbere ikomeye ikozwe n’indege ikica abantu benshi muri kiriya gihugu.

Yari irimo abantu barimo n’abari bavuye i Bangkok muri Thailand gusangira Noheli na benewabo cyangwa inshuti zabo.

Indege yakoze iyo mpanuka ni iy’ikigo Jeju Air.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Kim Yi-bae yagize ati: ” Twasanze nta kibazo kidasanzwe ibyuma bituma indege igwa byari bifite mbere y’uko iguruka”.

Yabibwiye abanyamakuru bari baje mu kiganiro cyabereye i Seoul ngo abagezeho aho ubushakashatsi kucyateye iyi mpanuka bugeze.

Iyo ndege yahuye n’ikibazo cyatumye amapine ayifasha kugwa adakora hasi, bituma ikuba inda hasi igonga urukuta iraturika, umuriro uraka.

Abantu babiri mu bantu 181 nibo bayirokotse abandi 179 barahagwa.

Bamwe bakeka ko yaba yaratewe n’igisiga cyayiguye mu mapine, abandi bakavuga ko byaba byaratewe n’ikirere kibi, ariko byose biracyari mu iperereza.

Abafite ababo yahitanye bamaze iminsi barara ku kibuga cy’indege cya Muan aho iyo mpanuka yabereye basaba ko iperereza kucyayiteye cyamenyekana vuba bagahabwa impozamarira.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru Tariki 29, Ukuboza, ikaba yarakozwe n’indege ya rutura yo mu bwoko bwa Boeing 737-800.

BBC yanditse ko kugeza ubu ibice by’imibiri y’abari bayirimo bicye ari byo byashoboye gushyikirizwa abantu bamenye ababo bayiguyemo.

Ikoranabuhanga riri kwifashishwa ngo hamenyekane abandi bayiguyemo kuko bahiye.

TAGGED:AbagenzifeaturedGushyaImpanukaIndegeIperereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Alyn Sano Azasohora Alubumu Mu Mwaka Wa 2025
Next Article Côte d’Ivoire Nayo Yirukanye Ingabo Z’Ubufaransa Ku Butaka Bwayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?