Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Koreya Ya Ruguru Yongeye Kwereka Amerika Ko Igihagaze Bwuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Koreya Ya Ruguru Yongeye Kwereka Amerika Ko Igihagaze Bwuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2021 6:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru , KCNA, byatangaje ko ingabo za kiriya gihugu zagerageje ibisasu bya rutura byo mu bwoko bwa missiles kandi ngo byagenze neza. Byari mu rwego rwo kwereka abo mu Burengerazuba bw’Isi ko icyihagazeho mu bya gisirikare.

Kuva uwahoze ayobora Amerika Donald Trump yahurira na mugenzi we uyobora Koreya ya ruguru mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kagabanya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo mu mwaka wa 2019, Koreya ya Ruguru yabaye nk’ihagaritse gukora biriya bisasu.

Imishyikirano bagiranye ariko nta musaruro yatanze kuko ibyo bari baremeranyijeho buri ruhande rwashinje urundi kutabikurikiza bityo inyandiko ihera mu kabati, ibura ibikorwa biyikurikira.

Nyuma ya Donald Trump, muri iki gihe Amerika iri kuyoborwa na Joe Biden bisa n’aho Amerika ititaye cyane cyangwa ikaba yarabuze umwanya wo kwita ku bibazo byayo n’ubutegetsi bw’i Pyongyang.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu gihe gito Biden amaze ku butegetsi, yahuye n’ibibazo byo kubanza kugarurira Amerika isura nziza mu nshuti zayo ariko naho ihangana n’ikibazo cy’ingutu cyo gucyura abasirikare bayo bari bamaze imyaka 21 mu ntambara ya Afghanistan.

Koreya ya Ruguru isa n’iyabonye ko Amerika ihugiye muri biriya nayo yubura gahunda zayo zo gutunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi n’ibindi bya karahabutaka byambukiranya imigabane.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( hari tariki 11, Nzeri, 2021) ubwo Abanyamerika bibukaga ibitero bagabweho n’ibyihebe bya Al Qaeda bikica abaturage bayo barenga 3000, Koreya ya Ruguru yo yari irimo igerageza ibisasu byayo ngo irebe ko bikora neza.

Yaje gusanga bikora neza kuko byeretse ababikoze ko bishobora kugera ku mwanzi cyangwa ku kindi babitumye neza nk’uko babitumye kandi bikahagera bigenze ibilometero 930.

Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru rivuga ko ziriya missiles ari gasopo yahaye abanzi bayo aho baba bari hose ku isi.

- Advertisement -

Iki gihugu cyahoze, kandi n’ubu niko bikimeze, gishinja Amerika na Koreya y’Epfo kugishotora.

Iby’irasa rya biriya bisasu bije nanone mu gihe Intumwa ya Amerika kuri Koreya ya Ruguru muri iki Cyumweru yitegura gusura u Buyapani na Koreya y’Epfo bakaganira ku ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ryongeye gutangizwa i Pyongyang.

Uwo ni Ambasaderi Sung Kim.

Azagera i Tokyo mu gihe hashize igihe gito nanone Koreya ya Ruguru ikoresheje akarasisi k’abasirikare bayo berekana intwaro bafite n’ubudatsimburwa ku rugamba bwabo.

Icyo gihe Perezida Kim Jong-Un yari ahibereye ari kumwe n’abana be n’abandi bantu  bakomeye mu butegetsi bwe.

TAGGED:AmerikaBuyapanifeaturedIbisasuKoreya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiro By’Ikinyamakuru IGIHE Byahiye
Next Article Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Yasezeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?