Koreya Y’Epfo ‘Irashaka’ Gukora Inkingo Za COVID Zo Kuziba Icyuho Ku Isi

Abakora mu rwego rw’ubuzima muri Koreya y’Epfo batangaje ko bari mu biganiro n’ibigo byo muri Amerika n’u Burayi kugira ngo bayifashe gushinga uruganda rukora inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer (PFE.N) na Moderna (MRNA.O). Intego ni ukuziba icyuho cyazo kiri henshi ku isi kubera ko u Buhinde bwakoraga nyinshi bwanze kuzirekura butabanje gukingira ababutuye barenga Miliyari.

Abanya Koreya y’Epfo bavuga ko nibarangiza kubaka uruganda, bazasohora inkingo Miliyari ingunga imwe!

Biteganyijwe ko ruriya ruganda nirwuzura ku ikubitiro ruzafasha abatuye ibihugu byinshi by’Aziya ariko ko bidatinze inkingo zizatangira no kugezwa muri Afurika.

Reuters yatangaje ko Koreya y’Epfo isanzwe iri mu biganiro n’uruganda rukora inkingo za AstraZeneca, uru rukaba ari uruganda rw’Abongereza ariko rukorera imiti n’inkingo mu Buhinde ndetse n’uruganda rw’Abarusiya rukora urukingo rwiswe Novavax.

- Advertisement -

Lee Kang-ho ukora muri Minisiteri y’ubuzima ya Koreya y’Epfo yagize ati: “ Turi mu biganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA kugira ngo natwe turebe uko twatangira kuzikora.”

Inkingo zo mu bwoko bwa mRNA ni inkingo zongerera umubiri ubudahangarwa bwo kutandura za virus zirimo na COVID-19.

Lee Kang-ho avuga ko  inganda zikora ziriya nkingo ari nke ku isi, ko icyagira akamaro kurushaho ari uko zakubakwa henshi harimo no mu gihugu cye.

Yemeza ko igihugu cye gifite uburyo n’abahanga bahagije bakora ziriya nkingo igihe cyose cyaba cyemerewe kuzikora.

Ku rundi ruhande ariko, umuvugizi w’ikigo cy’Abanyamerika gikora urukingo rwa Pfizer yirinze kugira byinshi atangariza The Reuters ku bivugwa na Koreya y’Epfo, avuga ko icyo bifuza ari uko ziriya nkingo zakorerwa henshi, zikagera kuri benshi.

Uruganda rwo muri Koreya y’Epfo ruvugwaho kuzakora inkingo za COVID-19 nibyemererwa ni urwitwa Hanmi Pharmaceuticals Co Ltd (128940.KS) n’urundi rwitwa Quratis Co Ltd.

Quratis isanzwe ikora ‘inkingo z’igituntu’ mu gihe Hanmi Pharmaceuticals Co Ltd (128940.KS) izwiho gukora ‘inkingo za diyabete.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version