Kugeza ubu muri Pariki y’Akagera harabarurwa intare 36 mu myaka itandatu. Uyu ni umubare munini iyo urebye ukuntu bigora ko ibibwana by’intare bikura kubera ko byicwa n’impyisi cyangwa izindi ntare z’ingabo iyo zihuye nabyo za Nyina zigiye guhiga.
Intare za mbere zazanywe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.Mbere y’uko zigarurwa mu Rwanda zari zarashize muri Pariki y’Akagera zishwe n’abaturage bazizizaga ko zibicira inka.
Mu mwaka wa 2015 hazanywe intare zirindwi zivanywe muri Afurika y’Epfo, mu mwaka wa 2017 hazanwa izindi ebyeri.
Hari hashize imyaka 15 nta ntare yivugira muri Pariki y’Akagera.
Zazanywe mu Rwanda ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo African Parks gikorera muri Afurika y’Epfo kita ku nyamaswa ziba muri Pariki