Ku Cyicaro Gikuru Cya Polisi Y’u Rwanda Hafatiwe Amaraso

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano Polisi y’u Rwanda yagiranye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu mwaka wa 2017, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda batanze amaraso yo kuzafasha indembe ziyacyeneye.

Abapolisi bayatangiye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ni abantu 55.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko abapolisi batanga amaraso ku bushake bwabo kandi ngo ni ikintu cyo kwishimira kuko mu nshingano za Polisi habamo no gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “ Abapolisi batanga amaraso ku bushake bwabo, nta gahato.”

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera. (Photo@Taarifa.rw)

Abakozi ba RBC bamaze iminsi bakira amaraso atangwa n’abapolisi hirya no hino mu Rwanda.

Jeanne Bamurange wari uyoboye itsinda ry’abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ariya maraso ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yishimiye uko we na bagenzi be bakiriwe.

Ati: “Twishimiye uko twakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni ibisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso y’abapolisi 55, yiyongera ku yandi tumaze iminsi dukusanya mu bigo bya Polisi aho bikorera hano mu Mujyi wa Kigali.”

Abapoliis b’u Rwanda bari gutanga amaraso yo gufasha indembe

Avuga ko Polisi iri mu bigo bitanga amaraso menshi kuko abapolisi baba bari ahantu hamwe kandi bose bafite ubushake bwo kuyatanga.

Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abarwayi bayakeneye hirya no hino kwa muganga.

Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atatu, RBC izagaruka mu bigo bya Polisi gufata andi maraso.

Ku wa Kane Taliki 27, Mutarama, 2022 abandi bapolisi bakorera ahitwa kuri Traffic ku Muhima  nabo batanze batanze amaraso.

Abantu Bose Ntibemerewe Gutanga Amaraso

Ikigo cyo mu Bwongereza kitwa National Health Service(NHS) kivuga ko abantu bose batemerewe gutanga amaraso.

Urubuga rw’iki kigo rwanditsweho ko abantu bemererwa gutanga amaraso ari abafite imyaka iri hagati ya 16 na 66 cyangwa abafite imyaka 70 iyo bayatanze kenshi bakiri bato, aba bose kandi bagomba kuba bafite ubuzima buzira umuze.

Umuntu ufite hejuru y’imyaka 70 yemerewe gutanga amaraso ari uko hashize imyaka ibiri ayatanze.

Utanga amaraso kandi agomba kuba afite hagati y’ibilo 50 n’ibilo 158

Abagabo nibo bagirwa inama yo gutanga amaraso kurusha abagore.

Abirabura bafite ubushobozi bwo gutanga amaraso kenshi kurusha abandi bantu batuye isi kandi bo [Abirabura] bagira umwihariko wo kugira amaraso afite icyo bita Rhesus Positif ikunze kugaragara mu bantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif, A positif, B positif na AB positif.

Amaraso ni urugingo rushyira izindi ngingo ibyo zicyeneye ngo zikore kandi rukazirinda

Ubu bwoko bw’amaraso bwavumbuwe na Dr Alexander Weiner mu mwaka wa 1943.

Cya kigo NHS kivuga ko abagabo bafite ubushobozi bwo gutanga amaraso buri byumweru 12 mu gihe abagore bo bashobora kuyatanga buri byumweru 16.

Amaraso ni urugingo rugizwe n’ibice bine aribyo amazi, udufashi(plaquetes), insoro zera n’inzoro zitukura.

Igice kinini mu biyagize ni amazi. Ni imwe mu mpamvu uzumva bavuga ko amazi ari ubuzima.

Ibindi bice ni ukuvuga insoro zitukura, izera, n’udufashi bigira akamaro gatandukanye.

Insoro zitukura nizo zituma amaraso agira isura tuyabonana kandi zikaba ari zo zegendamo intungamubiri, umwuka wa oxygen cyangwa uwa carbon n’ibindi byose amaraso agenda akusanya aho aciye mu mubiri.

Insoro zera zo zafatwa nka Minisiteri y’ingabo iba ishinzwe kurinda umubiri ngo udaterwa cyangwa ukazahazwa n’indwara ziterwa na za bacteria, microbes na viruses.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version