Ku Isabukuru Y’Amavuko Ya Gen Muhoozi Nzatarama u Rwanda- Intore Massamba

Massamba yabwiye Taarifa ko nyuma yo kubona ubutumire yahawe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ngo azaze kumutaramira mu birori by’umunsi mukuru yizihiza italiki yavukiye, byamushimije. Yatubwiye ko nta kindi azakora uretse gutarama u Rwanda akarurata imahanga.

Muhoozi Kainerugaba yanditse kuri Twitter ko umuhanzi Intore Masamba ari we uzizihiza ibirori by’umunsi we w’amavuko.

Yanditse ati: “ Nejejwe no kumenya ndetse no kubamenyesha ko umuhanzi ukomeye wo mu Rwanda Massamba Intore ari we uzadutaramira ku munsi wanjye w’amavuko. Biratinze ngo mubone aririmba nanjye mbyina indirimbo nkunda cyane yitwa  ‘Inkotanyi Cyane’

- Advertisement -

Taarifa yabajije Massamba icyo buriya butumire buvuze kuri we, avuga ko byamurenze.

Massamba ati: “ Ni ibintu biri ku rwego ruhanitse kandi nk’umuhanzi w’inararibonye ni ishema rikomeye kuko ninjyayo nzatarama u Rwanda, ngatarama ngaragaza u Rwanda, ibyiza byarwo cyane cyane ko mu ndirimbo bifuza harimo Kanjogera n’Inkotanyi cyane. Kandi si izo gusa kuko nzaba mfite kuririmba indirimbo ziri hagati y’eshanu n’esheshatu.”

Massamba avuga ko kujya muri Uganda kubaririmbira, akajyayo ajyanye u Rwanda, aruririmba ari akarusho gakomeye cyane.

Umva imwe mu ndirimbo za Massamba zirimo umudiho wa Kinyarwanda yise ‘Agasaza.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version