Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Kamonyi Grenade Yaturikanye Umusore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ku Kamonyi Grenade Yaturikanye Umusore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2021 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byabaye tariki 15, Mata, 2021 bibera mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi aho umusore w’imyaka 18 yakinishije grenade atabizi iramuturikana.

Ku bw’amahirwe yamukomerekeje gusa ariko ntiyamuhitana.

Bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy’imvura.

IGIHE yanditse ko ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana.

Ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n’umubyeyi we baramubujije undi asa n’ubimye amatwi, bidatinze ka  kuma katangiye gucumba umwotsi karaturika.

Ako kuma yari grenade ariko batabizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe, batazi.

Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga.

Bivugwa ko yigaga mu mwaka wa Kane mu Kigo cy’Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry’Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko.

TAGGED:featuredGitifuGrenadeKamonyiUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibaruwa Ifunguye ‘IBUKA ’ Yandikiye Kaminuza Ya Cambridge
Next Article Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Azaherekezwa N’Abantu 30 Gusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Barashukwa Bakaza Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?