Harangije gukusanywa Miliyari Frw 400 zo kuzubaka umujyi ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo aho gikora ku Karere ka Musanze. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko uwo mujyi uzubakwa mu rwego rwo kongera aho abantu bagasura baruhukira.
Iby’uyu Mujyi biherutse gutangarizwa mu Nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Musanze yateranye taliki 30, Kanama, 2024.
Claudien Nsengimana uyobora Akarere ka Musanze avuga ko ibiganiro n’umushoramari uzubaka uriya mujyi bigeze kure.
Ntiyatangarije bagenzi bacu ba Kigali Today aho ‘kure’ uko hangana!
Icyakora avuga ko uwo mushoramari yamaze gushyiramo miliyari Frw 5 mu kugurira abaturage ngo bimuke, azabone uko atangira gusiza.
Yagize ati: “Umushoramari ufite uwo mushinga ubu amaze gushora Miliyari eshanu mu kugura n’abaturage ubutaka azawubakaho kandi ni igikorwa kizakomeza”.
Uretse inama zikunze kubera muri aka Karere bamwe bavuga ko gafite Umujyi wa Kabiri munini mu Rwanda nyuma ya Kigali, mu Kinigi ni hamwe mu hantu hakunze gusurwa na ba mukerarugendo baba bagiye gusura ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Musanze buvuga ko ikiyaga cya Ruhondo nicyuzura bizatuma abasura aka Karere biyongera bityo barusheho kukinjiriza.
Ubuyobozi bwako buvuga ko kubaka umujyi iruhande rw’ikiyaga cya Ruhondo bizafasha abavuye gusura ingagi kubona aho baruhukira bitegereza amazi y’iki kiyaga.
Ubusanzwe ikiyaga cya Ruhongo gikora ku mirenge itatu y’Akarere ka Musanze ari yo Gacaca, Remera na Gashaki.
Abatuye iyo mirenge bashima uwo mushinga, bakemeza ko uzabakura mu bwigunge kandi kubaka uriya mujyi bikazaha benshi imirimo.
Mu kurushaho korohereza ishoramari ryo kubaka Umujyi ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo, Akarere ka Musanze kazatunganya umuhanda ureshya na Kirometero 35 uzaturuka ahitwa Konkaseri-Remera-Gashaki-Kivuruga kandi muri ako gace hakazagezwa amazi meza ndetse n’amashanyarazi.
Ntihatangajwe igihe nyacyo umushinga wo kubaka uwo Mujyi uzatangirira gushyirwa mu bikorwa.