Ku Mubumbe Wa Mars Hari Ibiyaga Birenga 10

Hashize imyaka itatu abahanga bemeje ko nta kabuza ku mubumbe wa Mars hari  amazi atemba. Si ibyo gusa bemeje ahubwo bemeje ko hari ibindi biyaga birenga 10 biri hirya no hino kuri ‘uriya mubumbe bita ko utukura.’

Abashakashatsi ba NASA baherutse kubona amakuru( data) yerekana ko hari ibindi biyaga muri mu Majyepfo ya Mars bisa neza neza n’ibyo bavumbuye mu mwaka wa 2018.

Agace biherereyemo  kiswe South Polar Layered Deposits, gafite ahantu hari amazi yafatanye( bita barafu) n’ikindi gice kigizwe n’ibirundo by’umukungugu.

Bivugwa ko hariya hantu hamaze imyaka ibarirwa muri za miliyoni.

- Advertisement -

Ikindi kintu gitangaza abakora ubushakashatsi ni uko muri kariya gace hari ahantu basanze ‘ubutaka burimo umunyu.’

Ubushakashatsi abahanga bo muri NASA bamazemo imyaka 15 nibwo bwabagejeje ku mwanzuro w’uko kuri Mars hari ibiyaga bifite amazi atemba n’ubwo bitaba ku muvuduko w’amazi atembera ku isi.

Ikindi abahanga babonye ni uko mu gice  cyo munsi y’ubutaka bwa Mars ‘hagomba kuba hariyo’ amazi angana na 33% by’amazi yose agomba kuba ari kuri uriya mubumbe.

Igice cy’ubutaka cyo hejuru cya Mars kibundikiye amazi menshi, ibi bikaba byarashobotse kubera ko kifitemo uburyo bwo kubika amazi ntagerweho n’imyuka iri hejuru yayo( atmosphere), iyi myuka ikaba ifite ubushobozi bwo kuyakamya.

Ku butaka bwa Mars hari ubukonje bungana na -Degree Celsius 63( munsi ya zero) ubu bukonje bukaba ari bwinshi k’uburyo bwatuma amazi afatana igihe cyose yaba ari hejuru y’ubutaka.

Mars nayo ngo ifite ibiyaga

Igice cy’ubutaka bwa Mars gitwikiriye ariya mazi gifite uburebure bwa kilometero ziri hagati y’esheshatu na kilometero 12 z’ubujyakuzimu.

Ni ibyemezwa na Aditya Khuller uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Leta ya Arizona.

Khuller avuga ko kugira  ngo ariya mazi ajye muri kiriya gice byatewe n’iruka ry’ibirunga, ariko akemeza ko hagicyenewe ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ngingo.

Barasuzumye basanga iruka rya biriya birunga ryarabaye mu myaka 50 000 ishize.

Ubushakashatsi bw’aba bahanga babutangaje mu kinyamakuru kitwa  Geophysical Research Letters.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version