Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina Volleyball yaraye itwaye igikombe mu marushanwa y’uyu mukino yateguwe n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwoherejwe kugarura amahoro muri Centrafrique.
Abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda bagize ikipe yiswe RWAFPU2 Volleyball team ikaba yatsinze andi makipe ya Polisi z’ibindi bihugu bikorera mu gace ka MONUSCA kari ahitwa Kaga-Bandoro .
Ku mukino wa nyuma abapolisi b’u Rwanda bakinnye n’abapolisi ba Nepal bayitsinda amaseti abiri kuri imwe.
Umuyobozi w’Abapolisi bose bakorera mu gace ka Kaga-Bandoro witwa Alassandre Trabattoni niwe wahaye abapolisi b’u Rwanda igikombe batsindiye kandi abasaba gukomeza gukora akazi kabo neza.
Mu mpera z’umwaka wa 2021, Intumwa yihariye muri Centrafrique y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Dr Mankeur Ndiaye yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Repubulika ya Centrafrique abasezeranya kuzabafasha gushakira ibisubizo ibibazo bahura nabyo.
Nyuma yo kwerekwa uko babayeho n’uburyo bitwara, yabashimiye ko batishyira mu bibazo ibyo ari byo byose bishobora kubakururira akaga no kugaragaza nabi igihugu cyabatumye.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba muri kiriya gihugu yitwa Chief Superintendent of Police (CSP)Claude Bizimana niwe wamwakiriye.
Mu ijambo rye, Dr Mankeur Ndiaye yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga Polisi y’u Rwanda ikorera yo
Icyo gihe yagize ati: “Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi umunani mumaze ino, imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu kandi mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo.”
Dr Mankeur Ndiaye yabwiye abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gihugu ko bitwara neza ku rwego rudapfa kugaragara mu bandi bakozi ba UN.
Kimwe mu bibazo bigaragara mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ni ihohotera rishingiye ku gitsina.
Icyakora ku bapolisi b’u Rwanda ngo ntibishyira muri biriya bibazo.