Amafoto: Uko Kumurika Igitabo Do Not Accept To Die Byagenze

Dimitrie Sissi Mukanyiligira yaraye amuritse ku mugaragaro igitabo yise Do Not Accept To Die. Ni igitabo avuga ko kigamije kubwira isi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho , ko atari umugani ucibwa ku manywa.

Ni igitabo gikubiyemo ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya yahaye ubwanditsi bwa Taarifa, Dimitri Sissi avuga ko igitekerezo cyo kwandika kiriya gitabo yakigize kandi agishyira mu bikorwa nyuma yo kubisabwa kenshi n’abana be ndetse n’inshuti.

Bamubwiraga ko kwandika bizababera isoko yo kumenya uko yabayeho, uko yahizwe, uko yarokotse n’uko yaharaniye kubaho kandi neza.

- Advertisement -

Avuga ko mu gitabo cye harimo ubuhamya bwagombye gutuma umuntu wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aruca akarumira!

Ati: “ Nanditse nyuma y’uko abana banjye bagize igisekuru cy’ubu babinsabye kenshi. Ndashaka ko bamenya ko narokotse kandi ndi igihamya cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi yakorewe Abatutsi ku mugaragaro amanywa ava. Narokotse kugira ngo mbere abacu bagiye ijwi rirangura rivuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko kurokoka Jenoside bisigira uwayirokotse umukoro wo kuvuga ukuri ku byabaye ho, haba kuri we ndetse no kuri bagenzi be barokokanye cyangwa abo yahitanye.

Ati: “  Mu myaka mike ishize, hari abantu badukanye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibintu bibabaje ariko nanone abahanga bavuga ko ari ibisanzwe kuko abategura Jenoside ntibabura no gutegura uko bazayihakana.”

Yunzemo kwandika igitabo nk’icyo yanditse ari bumwe mu buryo bwo kubwira abahakana Jenoside ko babeshya, ko ibyo bavuga bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.

Mu gitabo cye, avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, yari afite imyaka 22 arangije amashuri yitegura kubana n’uwo yakundaga.

Mu bwana bwe, ubuzima ntibwari bworoshye ariko si we wenyine kuko hari Abatutsi banshi bari babayeho nabi barabujijwe amahirwe yo kwiga, gukora mu nzego za Leta no guhezwa mu bundi buryo.

Ibi byiyongeraga ku bukene bwari mu ngo nyinshi mu Banyarwanda.

Ibi ariko nta kintu kinini byari bitwaye iyo hataba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora n’ubwo Jenoside yabaye, Dimitrie Sissi Mukanyiligira yumvaga ko atagomba gupfa.

Mu mutima we harimo ijwi rimubwira riti: “ Ntiwemere gupfa, hatana!”

Yabwiye Taarifa ati: “ Mu minsi ijana bamaze baduhigisha uruhindu, hari ijwi ryambuzaga kwemera gupfa. Nararikurikiye ndetse na nyuma ya Jenoside ryarakomeje ndaryumvira, ndahatana nanga gupfa. Nta na rimwe nigeze nemera kuba hasi ngo ndambarare kuko byari butuma abashakaga kutumara birya icyara ngo dore barashize.”

Ijambo ry’ibanze ry’igitabo ‘ Do not Accept To Die’ cya Dimitri Sissi Mukanyiligira ryanditswe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola witwa Gasamagera Wellars.

Gasamagera yanditse ko igitabo cya Mukanyirigira ari ubuhamya bwimbitse kandi bushishikaje bushyira ku mugaragaro agahinda k’uwarokotse Jenoside akayirokoka mu buryo bw’igitangaza ariko nanone akabaho kandi neza.

Iki gitabo kizamurikirwa abantu bose kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Gicurasi, 2022 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Ushobora kukibona kuri murandasi uciye hano:

https://www.amazon.com/Not-Accept-Dimitrie-Sissi-Mukanyiligira-ebook/dp/B09XJHHXLR

 

Batanga ibitekerezo
Imurika ry’iki gitabo ryabereye ku rwibutso rwa Gisozi
Pamela Mudakikwa niwe wari umusangiza w’amagambo
Abakuru batanga ibitekerezo ku gitabo cya Mukanyiligira
Mudakikwa yamubajije aho yakuye ubutwari bwatumye ahangana n’urupfu akanga ko rumunesha
Dimitrie Sissi avuga ko igitabo cye ari ikimenyetso gicecekesha abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagisomye bagize icyo basangiza abandi
Hari n’ibihangano by’ubugeni byamuritswe
Ni igitabo gishishikaje
Wabaye umwanya wo kuganira
Pamela Mudakikwa umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga rikijyana
Iki gitabo wakigura no kuri murandasi
Yabacurangiye Piano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version