Ku Myaka 10 Umukobwa Wa Kanye West Agiye Gusohora Alubumu

North West w’imyaka 10 y’amavuko yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gusohora alubumu ya mbere yise ‘ Elementary School Dropout’.

Niwe mwana wa mbere ku isi  ku myaka 10 uzaba usohoye alubumu y’indirimbo.

North West ni umukobwa wa Kanye West na Kim Kardashian akaba asanganywe impano igaragara cyane yo gushushanya, ibintu akunze gukorera ku rubuga rwe rwa TikTok.

Uyu mwana azi gushushanya. Izuba rirarashe

Mu minsi ishize aherutse gukorana na Se indirimbo  bise Talking/Once Again yasohotse muri Gashyantare, 2024.

- Advertisement -

Iri kuri alubumu yise Vulture 1.

Se Kanye West yayumvishije abafana be mu  gihe gito gishize ubwo yari ari mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, USA.

Kanye nawe ajya kuba icyamamare yakoze alubumu yise College Droupout ituma amenyekana cyane.

Hashize imyaka 20 ayikoze.

Uyu mwana w’umukobwa aherutse guca agahigo kuri ‘Billboard Chart’, ko kuba umuhanzi ukiri muto ufite indirimbo kuri uru rutonde.

North West w’imyaka 10 uretse kuba ari umukobwa wa Kanye West, anazwi cyane mu ndirimbo zirimo Talking, Its Your Bestie n’izindi.

North West ari kumwe na Se Kanye West
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version