Ibiciro Bishya By’Ingendo: Ku Frw 10,000 Uva Nyabugogo Ujya Kamembe Uzajya Usagura Make

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Werurwe, 2024, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya ku ngendo hirya no hino mu Rwanda.

Ni ibiciro bamwe bavuga ko biremereye kubera ko urugero nk’umuntu uvuye Nyabugogo- Huye akagera i Kamembe azajya yishyura Frw 8,450. Ku Frw 10,000 yitwaje azajya asagura aya fanta atarenze Frw1550.

RURA yatangaje ko ibi biciro bigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatandatu taliki 16, Werurwe, 2024.

Bimwe mu biciro byatangajwe n’iki kigo bivuga ko kuva Nyabugogo kugera muri Gare ya Rubavu ari Frw 4,839.

- Advertisement -

Kuva Nyabugogo kugera muri gare ya Nyagatare ni Frw 4,956 n’aho kuva Nyabugogo kugera ku Rusumo muri Gare ni Frw 4,956.

Umugenzi uvuye Nyabugogo ajya ku mupaka wa Gatuna azajya yishyura Frw 2,398 n’aho kuva Nyabugogo ujya muri Gare ya Musanze ni Frw 2, 821 mu gihe kuva Nyabugogo ujya i Muhanga uzajya wishyura Frw 1,506.

Urutonde rw’ibiciro byose ruboneka ku rubuga rwa rura ari rwo: https://rura.rw/fileadmin/publication/Intercity_Public_Transport_Tariff__March_2024_ok.pdf

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version