Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ivuga ko hagati y’italiki ya 01 n’iya 02, Kanama, mu Ntara ya Hubei, Umujyi wa Wuhan hagiye guhurira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo kugira ngo baganire ku iterambere ry’igihugu cyabo n’umubano wabo n’Ubushinwa.
Ni inshuro ya mbere uwo muhuro uzaba ubaye.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko buzaba uburyo bwo kuganira ku byo Abanyarwanda baba mu Bushinwa bagezeho, ibyo bateganya kugeza ku gihugu cyabo n’uko byakorwa.
Icyo gihe kandi abazitabira iki gikorwa bazasabana bakine imikino gakondo nyarwanda irimo igisoro, ibisakuzo, guha abana amata n’ibindi.
Ni igikorwa kandi kizitabirwa n’abacuruzi bo mu Bushinwa bahure na bagenzi babo baganire uko ubwo buhahirane bwakomera.
Abashoramari bo mu bigo 200 mu Bushinwa nibo bazitabira uwo muhuro.
Ni umuhuro kandi uzahura no kwizihiza umuganura w’Abanyarwanda, umuhango ukomeye uri mu ndangaminsi ya Guverinoma y’u Rwanda wizihizwa buri mpeshyi.