Umujyi Na Polisi Bafunze Utubari Turenga 200 Mu Mujyi Wa Kigali 

Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basanze utubari 206 tutubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro.

Ni mu bugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali mu mpera z’Icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga, mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubu bucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi ari ingamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.

Yagize ati: “Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro yubahirizwa.”

Yunzemo ati: “Ni nyuma y’uko hakomeje kugaragara kunyuranya n’aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n’amahoteri nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ari nayo mpamvu muri ubu bugenzuzi bwakozwe mu gihe cya Wikendi, hagiye hatangwa ibihano byo mu rwego rw’ubuyobozi kandi akaba ari ibikorwa bizakomeza.”

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abakora ubu bucuruzi kwirinda guha abari munsi y’imyaka 18 inzoga, guha inzoga abamaze kugaragaza ko basinze, kwirinda urusaku rubangamira abahaturiye n’ibindi byose binyuranyije n’amabwiriza nk’uko bikubiye mu itangazo rya RDB.

Itangazo ry’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse tariki 28, Kamena, 2025, nyuma y’inama yahuje uru rwego, Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa, hasuzumwa ibibazo birebana n’umutekano, uko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, rivuga ko abafite utubari, aho abantu bafatira amafunguro, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba guhagarika itangwa ry’inzoga saa saba z’ijoro guhera ku wa mbere kugeza kuwa gatanu, na saa munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Bategetswe kandi kugenzura ko abakiriya basohotse no gukinga amarembo yose kuri ayo masaha yavuzwe, gukora igenzura ry’amajwi asohoka kugira ngo atarenga ibipimo byemewe bigenwa n’amabwiriza ariho mu gihugu, kugenzura imyaka y’ababagana hirindwa guha inzoga abatagejeje ku myaka 18 no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

Mu hakorewe ubugenzuzi bikagaragara ko hatubahiriza amabwiriza harimo utubyiniro 53, amaduka acuruza likeri 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu (5), amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, amacumbi abiri, aho bafatira amafunguro, hagiye hahabwa ibihano birimo guhagarikwa by’agateganyo no gucibwa amande.

Hafashwe kandi uwari wongeye gufungura akabari n’inzu y’amacumbi byari byarafunzwe bitewe no gukora binyuranyije n’amabwiriza mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, hagaragara n’abagera kuri 24 bagaragaweho ubusinzi bukabije mu ruhame mu Karere ka Nyarugenge, bagiriwe inama nyuma bararekurwa.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abafite utubari, aho bafatira amafunguro, utubyiniro n’ahandi hacururizwa inzoga kurushaho kwigenzura ubwabo, bakirinda kunyuranya n’amabwiriza abagenga kuko ari bwo buryo bwonyine buzabarinda kugwa mu bihano n’ibihombo.

ACP Boniface Rutikanga

Yibutsa ko  ubugenzuzi buzakomeza gushyirwamo imbaraga no mu gihugu hose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version