Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Rwego Rw’Isi U Rwanda Rwasubiye Inyuma Mu Kurwanya Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ku Rwego Rw’Isi U Rwanda Rwasubiye Inyuma Mu Kurwanya Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2022 11:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo hatangazwaga imibare yerekana uko ibihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi ku byerekeye uko ruswa ihagaze, abakozi bo muri Transparency Rwanda bavuze ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatanu kandi umwaka ushize rwari ruri ku mwanya wa kane.

Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha macye ari uko bashyizemo ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Kuri iyi ngingo, Taarifa yabajije mu by’ukuri icyo ibyo bishatse kuvuga, abayobozi barimo n’Umuvunyi mukuru wungirije Hon Abbas Mukama  basubiza ko ibibazo birimo n’urubanza rwa Rusesabagina byaba byaragize ingaruka k’uburyo bahayemo u Rwanda amanota.

Bemeje ko kuba abanyamahanga ari bo baha Abanyarwanda amanota kuri ruswa bituma hari bamwe mu bayatanga bashobora guha u  Rwanda amanota abogamye.

Uku ‘kubogama’ niko Kavatiri Rwego Albert, Appolinaire Mupiganyi na Abbas Mukama bise ‘kuba biased’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda Appolinaire Mupiganyi ati: “ Ibibazo bya Politiki byaranze u Rwanda mu mwaka ushize byatumye hari abaha u Rwanda amanota mabi.”

Appolinaire Mupiganyi

Muri ibi bibazo ngo harimo icy’ubutabera bavuga ko gifite n’aho gihuriye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina

Ibi ngo byashyizwe muri iriya raporo bikozwe n’Ikigo kitwa  ‘Varieties of Democracy Projects’.

Byatumye u Rwanda rutakaza amanota 10.

Ubu rufite amanota 53% ku rwego rw’isi.

Ngo abaha u Rwanda amanota ni abanyamahanga baba baraje kurushoramo imari, abigeze kurubamo, abahanga mu mateka ya Politiki yarwo n’abandi.

Hejuru yo kuba imibare yatanzwe na bariya bantu yerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho umwanya umwe, ngo muri rusange ntirutera intambwe iyo ari yo yose ahubwo ngo ruri hagati na hagati.

Kuri Mupiganyi, ibi ngo si bibi kuko icyaba kibi ari ugusubira inyuma.

Umwanya wa kane u Rwanda rwahozeho ubu wafashwe n’ibirwa bya Maurices.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya Denmark nicyo gifite nke, kikagira amanota 88%.

Abo muri Varieties of Democracy Project nibo batanze amanota yatumye u Rwanda rubona ayo rufite ubu

Muri Afurika ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa mbere bikagira amanota 70%.

Igihugu cyahawe amanota mabi mu kurwanya ruswa kurusha ibindi ku isi ni Sudani y’Epfo, ibanzirizwa na Somalia.

Ibigo byakoze buriya bushakashatsi bukabigeza kuri Transparency International ku rwego rw’isi kugira ngo nayo ibitangaze ni ibi bikurikira:

-World Economic Forum EOC (79%)

-Global Insight Country Risk Ratings (59%)

-World Justice Project Rule of Law Index( 57%)

-Varieties of Democracy Project (49%)

-African Development Bank CPIA (49%)

-World Bank CPIA (43%).

Muri Afurika y’i Burasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni urwa mbere mu kurwanya ruswa
TAGGED:AbanyarwandafeaturedRuswaRwandaTransparency
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyemezo Cyafatiwe Radiant, Britam Na Sanlam Cyakuweho: Ni Nde Wigiza Nkana?
Next Article Gen Kandiho Yakuwe Ku Buyobozi Bwa CMI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?