Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuba Ibiciro Byarazamutse Ntibyagombye Kuba Intandaro Yo Kudasorera RRA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kuba Ibiciro Byarazamutse Ntibyagombye Kuba Intandaro Yo Kudasorera RRA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2022 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo italiki ntarengwa yo kuba abasoreshwa barangije gutanga imisoro igere( ni Taliki 16, Gicurasi), Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho Jean Paulin Uwitonze yabwiye Taarifa ko abasoreshwa bagombye kwirinda kwitwaza ko ibiciro byazamutse kubera ko ngo umusoro uva ku byacurujwe, utava mu ijuru.

Uwitonze avuga ko muri rusange Abanyarwanda basora neza kandi bibwiriza ariko ngo nta byera ngo de!

Hari bamwe bigisaba ko bibutswa kandi bagasobanurirwa akamaro ko gusora kuko baba batarabumva neza.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gishima abasora neza bibwirije ariko kigacyebura abatabikora kubera ko badindiza iterambere ry’igihugu ariko kandi nabo batiretse kuko babihanirwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Taarifa yabajije Jean Paulin Uwitonze niba kuba ibiciro byarazamutse ku isoko bitabera imbogamizi abasora kuko batabona abakiliya nka mbere  bityo no gutanga umusoro bikabagora, avuga ko hari benshi babivuga ariko ko ‘mu by’ukuri’ bitagombye gufatwa gutyo.

Ati: “ Mu by’ukuri gutanga umusoro ni inshingano ikomeye ku baturage b’igihugu. Ni ngombwa gusora kugira ngo igihugu gikomeze iterambere. Kuba ibiciro byarazamutse ni ikibazo u Rwanda rutihariye rwonyine kandi burya umucuruzi asora icyo umukiliya yamuhaye ubwo yaguraga ibintu runaka.”

Have you declared and paid yet? don't wait for the last minute rush declare and pay today, only three days left to the deadline.#Declare_Pay pic.twitter.com/ZYXxTh9YN2

— Rwanda Revenue Authority (@rrainfo) May 13, 2022

Uwitonze avuga ko umuguzi ari we usora, umucuruzi akakira umusoro bityo rero uwo mucuruzi aba agomba kuwugeza ku kigo gishinzwe kuwukusanya, ntawikubire ngo awite uwe.

Mu Rwanda abasoreshwa bagabanyije mu byiciro bine.

- Advertisement -

Hari abasoreshwa banini ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni Frw 600 kuzamura.

Abasoreshwa barasabwa kubikora vuba badategereje italiki ya nyuma

Hari abasoreshwa ‘baciriritse’ ni ukuvuga abasora guhera kuri Miliyoni 200 kugeza kuri Miliyoni Frw 600.

Nyuma yabo haza abasoreshwa bato nyuma hakaza abandi bitwa abasoreshwa bato cyane.

Muri rusange ngo abasoreshwa bato cyane nibo batarumva neza ibyo gusora.

Jean Paulin Uwitonze yabwiye Taarifa n’ubwo hari abari muri iki cyiciro badasora neza ariko ngo  baregerwa, bakigishwa ndetse bakanagirwa inama.

Jean Paulin Uwitonze

Yavuze ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyashyizeho ingamba zigamije kunoza imitangire ya servisi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo y’isora n’isoresha.

Hagati aho ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, bwigeze gutangariza Taarifa ko iki kigo cyakoze impinduka mu mikorere yacyo hagamijwe guha abasoreshwa serivisi nziza.

Mu ntangiriro za Kamena, 2021, Komiseri mukuru w’iki Kigo Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal yahaye Taarifa ikiganiro atubwira ko n’ubwo Abanyarwanda benshi batinya ikigo ayobora, ariko batagombye kugitinya kuko gikusanya amafaranga hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Yaratubwiye ati:  “Mu gushaka guhindura iyo sura, hari ahantu muca handitse ko ‘turi hano ngo tubafashe.’ Ntabwo turi hano ngo tubuze abantu guhumeka, duhari kubera ko bahari. Abasora badakoze ntacyo twamara natwe.”

Muri uwo mujyo rero, hari impinduka nyinshi zakozwe kandi ngo zatumye gutanga imisoro byoroha, binahindura ya sura abantu bafite ku bijyanye n’imisoro.

Bizimana yatubwiye  ko amavugurura akomeye ikigo ayobora cyakoze yatangiye mu myaka hafi 11 ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2014.

Yatangiye nyuma y’ubugenzuzi bwari bumaze kugaragaza ko hari  ibintu bitanoze mu mikorere y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, uhereye k’ukwandika abasora kugeza ku buryo umusoro wakusanywagamo.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro

Ni amavugurura magari ashingiye kuri serivisi zirimo kumenyekanisha no kwishyura imisoro mu ikoranabuhanga (e-tax), gutanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga (EBM), ikoranabuhanga ryo gukusanya umusoro weguriwe inzego z’ibanze (LGT system) n’ikoranabuhanga rifasha mu ibaruramari (Sage X3).

Hari kandi ikoranabuhanga rizwi nka Electronic Single Window (ReSW) rifasha mu kumenyekanisha ibintu kuri gasutamo, Electronic Cargo Tracking System ifasha mu gukurikirana imizigo ndetse na MyRRA, application izahuza buriya buryo bwose bukoreshwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Ibintu 10 Bikomeye Ku Mavugurura y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

TAGGED:AbasoreshwafeaturedImisoroKomiseriUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hari Inzego Za Leta Zisuzugura Urwego Rw’Umugenzuzi W’Imari Yayo
Next Article Umukuru Wa Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?