Kuba Ubushinwa Ari Igihangange Ni Ikintu Cyiza-Perezida Kagame

Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abitabiriye Doha Forum

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ubukungu biri ku isi yitwa Doha Forum, Perezida Kagame avuga ko kuba  Ubushinwa ari igihugu gikomeye ari ikintu cyiza.

Kagame avuga ko ari ikintu cyiza kuko buzamukana n’ibindi bihugu bukorana nabyo.

Aasanga amajyambere y’Ubushinwa yaragutse agera no ku bindi bihugu cyane cyane iby’Afurika.

Yemeza ko hari amateka y’imikoranire ikomeye hagati y’Ubushinwa n’Afurika.

- Kwmamaza -

Kagame avuga kandi ko ibyiza by’Ubushinwa ari uko bufasha umuntu gutera imbere butamushyizeho amananiza ajyanye n’ibyo agomba gukora mu miyoborere y’igihugu cyangwa imibereho y’abaturage.

Atanga urugero rw’uko mu Rwanda hari byinshi rwungukira ku mikoranire yarwo n’Ubushinwa harimo kubaka ibitaro, ingomero, inganda zitandukanye n’ibindi.

Kagame avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kumenya ko umwenda ari umwenda bityo bikawufata byizeye ko uzashorwa mu mishinga yunguka.

Ati:“Ibihugu by’Afurika nabyo bikwiye kumenya gufata imyenda bizi neza ko bizayishora izunguka”.

Yabwiye abitabiriye inama yo muri Doha Forum ko umuyobozi adakwiye gutuma igihugu cye kiremererwa n’imisoro ahubwo ko ari ukora ku buryo ibintu bikorwa neza.

Kagame kandi yavuze ko kugira ngo isi ibe nziza, ari ngombwa ko imikoranire y’ibihugu byo mu Majyaruguru y’isi n’iy’ibihugu byo mu Majyepfo bikorana mu nyungu ‘isaranganyijwe’.

Ubwo yabazwaga ibyo abona ko Ubushinwa bukora nabi ku isi, Perezida Kagame yasubije ko iyo usomye neza amateka ntaho hantu usanga ko Ubushinwa bwigeze bukoresha nabi ubuhangange bwabwo.

Avuga ko mu isi ya none aho ibintu byose ari ukurushanwa, Ubushinwa nabwo bufite uburenganzira bwo gukina uwo mukino neza kandi bukawutsinda, akemeza ko ari byo bukora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version