Kubazwa Inshingano Ku Bapolisi Ni Ngombwa- DIGP Ujeneza

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza avuga ko abapolisi bari mu bantu ba mbere bakwiye kubazwa uko basohoza inshingano zabo kuko izo nshingano zireba umutekano w’Abanyarwanda.

Yabivuze ubwo yatangizaga ibiganiro bizamara icyumweru biri kubera ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bigaruka ku ruhare rw’ubuyobozi mu nzego z’umutekano n’ingamba zo kurwanya ruswa.

Ni ibiganiro byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), byitabiriwe n’abo ku rwego rwa Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

DIGP Ujeneza avuga ko imyitwarire mbonezamurimo n’indangagaciro z’ubunyamwuga ari byo shingiro ry’ibikorwa byose bigamije kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Ati: “Kubaka umuco w’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano by’umwihariko ku bashinzwe umutekano cyane cyane abapolisi ni ngombwa. Abayobozi bagomba kuba intangarugero kandi bagakora ku buryo abo bayobora bakurikiza amahame agenga imyitwarire iboneye mu kazi.”

Yavuze ko igenamigambi rikozwe neza ari ingenzi ku nzego z’umutekano mu kurwanya ruswa

Ati: “Igenamigambi rihamye ku kurwanya ruswa rifasha inzego z’umutekano mu gushyiraho icyerekezo nyacyo, intego n’iby’ibanze mu kurwanya ruswa. Ni ngombwa gutegura ingamba zuzuye zo kurwanya ruswa zirimo izo kuyikumira, gukurikirana abayicyekwaho n’izo kubahiriza amategeko.”

Ujeneza avuga ko kurwanya ruswa bisaba guhuza kw’abafatanyabikorwa bose.

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuzabigiramo uruhare rugaragara, bungurana ibitekerezo mu guteza imbere gahunda yo gushyira mu bikorwa ingamba zizaganirwaho.

Dr. Roger Oppong Koranteg, ushinzwe imiyoborere mu bunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth, ari nawe uyoboye ibyo biganiro yavuze ko ubuyobozi bwuzuza inshingano ari bwo nkingi y’umusaruro w’urwego bukorera.

Dr. Roger Oppong Koranteg

Ati: “Abayobozi beza bashyiraho umurongo mwiza ugenderwaho, bigatera ishyaka abo bayobora, bikagira uruhare mu kugaragaza icyerekezo n’intego z’umurimo, kandi bikageza urwego cyangwa ibigo bayobora ku musaruro ufatika kandi ushimishije.”

Yagaragaje ko iyi ari gahunda yateguwe neza kandi ko izibanda ku bumenyi bwo guhanga udushya, hagamijwe gutanga umusanzu w’ubuyobozi mu kuzuza inshingano.

Ni ibiganiro bigenewe abapolisi bo ku rwego rwa Komiseri n’abandi bapolisi bakuru

Ibiganiro bizatangirwa muri iyo nama y’Icyumweru bizagaruka kuri porogaramu zitandukanye zirimo uruhare rw’ubuyobozi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, guhitamo imiterere y’ubuyobozi bwiza, igenamigambi n’ubuyobozi, imyitwarire mbonezamurimo n’ubunyangamugayo mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, ibitera amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version