Nyanza: Hakozwe Amavugurura Mu Bayobozi B’Imirenge

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Nyanza bahinduriwe imirenge bayoboraga binyuze mu mavugurua yakozwe n’ubuyobozi bw’aka Karere. Abaye nyuma y’igihe hari umwuka mubi muri ba gitifu b’Imirenge y’aka Karere batari babanye neza na bagenzi babo bayobora Utugari.

Bamwe muri ba gitifu b’utugari bashinja bamwe mu bayobora Imirenge kubayoboza igitugu, bikanakekwa ko byanatumye bamwe mu b’utugari basezera akazi.

Itangazamakuru rikorera muri aka Karere rivuga ko ryamenye ko Cyambari Jean Pierre wayoboraga Umurenge wa Ntyazo yajyanywe kuyobora Umurenge wa Kigoma, Brigitte Mukantaganzwa wayoboraga Umurenge wa Kigoma ajyanwa kuyobora Umurenge wa Muyira naho Muhoza Alphonse wayoboraga Umurenge wa Muyira ajyanwa kuyobora Umurenge wa Ntyazo.

Bibaye nyuma y’igihe gito bivuzwe ko umwe mu bakozi bo mu Kagari k’umwe muri iyi mirenge yabwiwe nabi bari mu nama agwa igihumure, arateshaguzwa bigera naho ajyanwa mu bitaro i Nyanza ariko aza koroherwa.

- Advertisement -

Amakuru kandi avuga ko hari gitifu w’Akagari utari ubanye neza na gitifu w’Umurenge wanabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere none hafashwe icyemezo cyo kubatandukanya ubu bakaba batagikorana.

Ibi byakozwe kandi nyuma y’uko hari amakuru y’ umuyobozi wasezeye akazi nyuma yo kubwirwa amagambo nyandagazi.

Icyakora ubwo yasezeraga ibyo ntiyabishyize mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi.

Yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko asezeye ku mpamvu ze bwite ari nazo yashyize mu ibaruwa asezera akazi mu gihe kitazwi.

Akenshi iyo ibintu nk’ibi byavugwaga muri aka Karere kayobowe na Ntazinda Erasme hafatwaga imyanzuro itandukanye hagamijwe gucubya icyo cyuka kibi mu buyobozi bw’ibanze.

Hari andi makuru avuga ko hari gitifu w’Akagari  utari ubanye neza na gitifu w’Umurenge wamuyoboraga, Meya Ntazinda aza gufata icyemezo cyo kumwimurira kuyobora akandi kagari mu wundi murenge  ntiyamwemerera gusezera akazi.

UMUSEKE wanditse ko muri manda ya Meya Ntazinda Erasme hari ba gitifu batatu bamaze kuva mu kazi.

Abo ni Alfred Nsengiyumva    wayoboraga Umurenge wa Ntyazo, Nsengumuremyi Théoneste wayoboraga Umurenge wa Cyabakamyi na Ingabire Claire wayoboraga Umurenge wa Rwabicuma.

Ifoto: Erasme Ntazinda@Intego.news

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version