Kubika Amakuru Byahinduye Isura

Amakuru ni ikintu cy’ingenzi mu ngeri zose. Bitewe n’ubwoko bwayo, amakuru aba agomba kubikwa mu buryo runaka, ariko icy’ibanze kikaba kuyarinda kwangirika cyangwa kubonwa n’abo adakwiye.

Uko imyaka ihita indi igataha, abakora amakuru n’abayabika bahora biyungura ubumenyi n’ibikoresho bya ngombwa byo kuyarinda.

N’ubwo akenshi amakuru abikwa mu nyandiko  ni ukuvuga ko mpapuro zanditswemo amazina, amataliki n’ahantu ibintu runaka byabereye, hari abahitamo kuyabika mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ukuvuga mu  bigega mu ikoranabuhanga bita digital storages.

Ibi bigega byatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1950, kuva icyo gihe kugeza ubu, abahanga bagenda bakora ibigega nka biriya ariko bito mu ngano.

- Advertisement -

Kuba mu ngano ari bito, ntibivuze ko ububiko bwabyo buba ari buto.

Iyo urebye ibigega bibikwamo amakuru bita floppy disk uko byanganaga mbere, ukareba uko byagiye bigabanywe mu bunini ( size) ubona ko muri iki gihe byoroshye.

Ibi bifasha abantu kugendana amakuru menshi ku kantu gato(physical size) ariko akaba ari ku mbuga nini cyane iyo ubirebeye mu buryo bw’ikoranabuhanga( digital size).

Ikindi kiza kirimo ni uko abashinzwe ariya makuru baba bashobora kongera kuyandika, bakayavugurura( editing).

Uko ibihe bihita niko aho kubika amakuru mu ikoranabuhanga bikorerwa ahantu hato

Ku rundi ruhande ariko amakuru abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga( digital storage) ahura n’ikibazo cy’uko aramutse yangiritse biba bigoye kongera kuyabona uko yakabaye.

Si kimwe n’amakuru yanditse ku rupapuro kuko iyo rucitse abantu baba barusana ariko iyo flash disk ihiye cyangwa iguye hasi ikangirika, ijyana n’ibiyiriho.

Mu rwego rwo kwirinda ibi byago, abantu bagirwa inama yo kubika amakuru yabo mu buryo bwinshi bw’ikoranabuhanga kugira ngo nibipfira hamwe, bizashakirwe ahandi.

Ahantu ho kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga hari mu ngeri nyinshi harimo CDs, DVDs, DVD-Rs, DVD+Rs, CD+Rs, na Blu-Ray.

Hari ahantu abantu bashobora kubika amakuru yabo nko kuri za Memory cards,cameras, recorders n’ahandi.

Kurinda amakuru ni ingenzi haba ku bariho muri iki gihe n’abazabaho mu bihe biri imbere.

Kubika amakuru mu mpapuro biri gucika gahoro gahoro

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version